Perezida Kagame yageneye Ingabo z'u Rwanda ubutumwa bw'iminsi mikuru #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ubutumwa bwashyize hanze n'ubuyobozi bw'Ingabo z'u Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Ukuboza 2023.

Muri ubu butumwa, Umukuru w'u Rwanda akaba n'Umugaba w'Ikirenga wa RDF, atangira agira ati 'Ndifuriza abagore n'abagabo mu ngabo no mu nzego z'umutekano mwese iminsi mikuru myiza, n'Umwaka mushya muhire.'

Nanone akongera ati 'Ndabashimira ku myitwarire myiza n'ubwitange mu kurinda igihugu, by'umwihariko abari kure y'imiryango yanyu muri ibi bihe by'iminsi mikuru.'

Perezida Kagame kandi ashimira abo muri izi nzego z'umutekano umuhare n'ubwitange badahwema kugaragaza 'mu kubungabunga no kugarura amahoro n'umutekano ku Mugabane wacu, haba mu butumwa bw'amahoro bw'Umuryango w'Abibumbye ndetse n'abari mu butumwa ku bw'ubufatanye n'Ibihugu by'inshuti. Muhagarariye indangagaciro z'Igihugu cyacu, mu bikorwa by'indashyikirwa n'ubunyamwuga.'

By'umwihariko kandi yanageneye ubutumwa imiryango y'ababuze ababo baburiye ubuzima mu bikorwa byo kugarura amahoro. Ati 'Ku miryango yabuze ababo batakaje ubuzima bitangira igihugu, ndabashimira ubwo butwari, tuzakomeza kubaba hafi.'

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Perezida-Kagame-yageneye-Ingabo-z-u-Rwanda-ubutumwa-bw-iminsi-mikuru

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)