Perezida Kagame yageneye ubutumwa busoza umwa... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ubutumwa yageneye Ingabo z'igihugu n'inzego z'umutekano kuri uyu wa Gatandatu mu gihe habura umunsi umwe gusa ngo umwaka wa 2023 ushyirweho akadomo. 

Yagize ati "Ndifuriza abagore n'abagabo mu Ngabo no mu nzego z'umutekano mwese iminsi mikuru myiza, n'umwaka mushya Muhire.

Umwaka mushya ni umwanya wo kwisuzuma no kongera gufata ingamba zo kurinda igihugu, by'umwihariko abari kure y'Imiryango yanyu muri ibi bihe by'iminsi mikuru".

"Ndabashimira umuhate n'ubwitange mu kubungabunga no kugarura amahoro n'umutekano ku mugabane wacu, haba mu butumwa bw'amahoro bw'Umuryango w'Abibumbye ndetse n'abari mu butumwa ku bw'ubufatanye n'ibihugu by'inshuti.

Muhagarariye indangagaciro z'igihugu cyacu, mu bikorwa by'indashyikirwa n'ubunyamwuga.' 

Perezida Paul Kagame yanashimiye imiryango y'ababuze ababo bitangira igihugu ndetse anabasa Ingabo z'igihugu n'inzego z'umutekano gukomeza kurinda igihugu babikorana ubushishozi.


Ubutumwa Perezida Kagame yageneye Ingabo z'igihugu n'inzego z'umutekano 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138131/perezida-kagame-yageneye-ubutumwa-busoza-umwaka-ingabo-zigihugu-ninzego-zumutekano-138131.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)