Kuri iki Cyumweru taliki 31 Ukuboza 2023 saa mbili z'umugoroba, Perezida Kagame yagejeje ku banyarwanda Ijambo risoza umwaka binyuze kuri Radio na Televiziyo by'Igihugu, agaruka ku musaruro watanzwe n'ibitaramo byabereye mu Rwanda.
Umukuru w'Igihugu yerekanye ko imikino ndetse n'ibitaramo byabereye mu Rwanda muri uyu mwaka wa 2023 byatanze umusaruro mu buryo bw'iterambere ku Banyarwanda. Yagize ati: "Umwaka ushize waduhaye impamvu nyinshi zo kumva ko twishimiye iterambere igihugu cyacu gikomeje kugeraho.Â
Abantu baturutse hirya no hino ku Isi hose bakomeje kuza mu Rwanda mu nama n'ibindi birori bikomeye, nk'amarushanwa ya Basketball Africa League, Women Deliver, Giants of Africa n'igitaramo cya Global Citizens. Kwakira ibi birori bitanga amafaranga n'akazi ku Banyarwanda bigateza igihugu imbere ".
Muri uyu mwaka wa 2023 mu Rwanda habereye ibitaramo bitandukanye bikorerwa mu nzu ya BK Arena ndetse byitabirwa n'abahanzi b'ibirangirire ku Isi barimo Kendrick Lamar, Davido, Rema, Tiwa Savage, Nast C n'abandi.
Mu mikino nabwo u Rwanda rwongeye kwakira imikino Nyafurika muri Basketball. Byarangiye ikipe ya Al Ahly yo mu Misiri ariyo yegukanye iri rushanwa muri uyu mwaka wa 2023 kandi u Rwanda rwongeye kongera amasezerano n'abashinzwe kuyitegura aho ruzayikira indi myaka 3 iri imbere ibera muri BK Arena.
Perezida Kagame kandi muri iri jambo yasoje akomoza ku rubyiruko avuga ko mu mwaka mushya wa 2024 bizeye ko bazumva amajwi menshi y'abakiri bato mu kugena ahazaza h'igihugu cy'u Rwanda.
Perezida Kagame yakomoje ku rubyiruko avuga ko bizeye ko bazumva amajwi menshi y'abakiri bato mu kugena ahazaza h'igihugu