Perezida wa Sunrise FC yatawe muri yombi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida w'ikipe ya Sunrise FC, Hodari Hillary yatawe muri yombi n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) aho akurikiranyweho kunyereza miliyoni 160 z'amafaranga y'u Rwanda.

Aya mafaranga akaba ari aya Koperative icuruza Amata i Nyagatare n'ibiyakomokaho (Nyagatare Dairy Marketing Cooperative) yari abereye umuyobozi akaba afunganywe na Muhoza Happy wari umubaruramari wa yo bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya Nyagatare.

Aba bagabo batawe muri yombi ku wa Mbere w'iki Cyumweru, amakuru ISIMBI yamenye ni uko bagiye muri Banki kwaka inguzanyo mu izana rya Koperative ariko ntibayikoreshe icyo bayisabiye.

Ibi bikiyongera ku bindi bifitanye isano no kunyereza umutungo nk'aho Hodari yakoreshaga imbaraga afite agashyira amavuta mu modoka ye bikandikwa ko ari mu ya Koperative akaba ari yo izayishyura, hakazaho no guhishira imicungire mibi ya Koperative.

Bahamwe n'icyaha bahanishwa ingingo ijyanye n'itegeko rya Ruswa. Itegeko riteganya ko igifungo kiva ku myaka itanu kikageza ku myaka icumi. Uwakoze ibyo byaha iyo abihamijwe n'inkiko kandi yongeraho ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z'agaciro k'umutungo yanyereje.

Ku cyaha cyo guhishira amakuru yerekeranye n'imicungire mibi ya koperative, itegeko riteganya igihano cy'igifungo cy'amezi atandatu ariko kitarenze imyaka ibiri, n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda kuva kuri 1 000 000 Frw ariko atarenze 2 000 000 Frw.

Gukoresha nabi cyangwa konona umutungo wa koperative, ubihamijwe n'urukiko ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri ariko kitarenze imyaka itanu n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda kuva kuri 500 000 Frw ariko atarenze 5 000 000 Frw.



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/perezida-wa-sunrise-fc-yatawe-muri-yombi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)