Platini P yarumye ahuha abajijwe ku mugore we - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nemeye Platini wamamaye nka Platini P mu itsinda rya Dream Boys wari umutumirwa mu gitaramo cy'abanyarwenya mu gace kazwi nka "Meet Me Tonight" yatanze inama ku bitabiriye biganjemo urubyiruko, agaruka no ku bihuha byavuzwe ku rugo rwe bikamubabariza umutima.

Umwe mu bahanzi nyarwanda bakunzwe muri iyi minsi Platini P yabajijwe niba akibana n'umugore we araruca ararumira.

Ubwo yasubizaga yagize ati "Uyu [mwaka] ntabwo wanyoroheye cyane kubera ibyavuzwe mu bitangazamakuru bigaruka ku rugo rwanjye, ntabeshye nta gisubizo mfite kuri icyo kibazo, kuko nkunda urugo rwanjye, umwana wanjye ndetse n'umugore, gusa nanyuze muri byinshi bitanyoroheye".

Uyu mugabo wabajijwe umuhanzi yaba afana hagati ya The Ben na Bruce Melody, yavuze ko bose ari abahanzi bakomeye kandi ko mu Rwanda hari n'abandi bahanzi benshi b'abahanga.

Yavuze ko l bose ari abahanzi beza kandi b'abahanga mu ruhando rw'umuziki.

Platini P yavuze ko mu rugendo rw'umuziki yahuye n'imbogamizi nyinshi zirimo kumva acitse intege no kumva yahagarika impano ye y'ubuhanzi nyuma yo gutandukana na Dreams Boys.

Yagarutse ku byamukomeje agahinduka uwo ariwe ubu ati " Kurangwa n'ikinyabupfura no kwihangana byanyubakiye icyizere mbasha gutinyuka ndenga imbogamizi nabonaga imbere yanjye".

Uyu muhanzi yataramiye abakunzi be akoresheje zimwe mu ndirimbo bakunda zirimo Velonika na Icupa.

Yasabye abakunzi be gukomeza kumushyigikira, nkuko bamwe bamukomeje agiye guhagarika umuziki, bikarangira ageze ku nzozi zo gukora umuziki mwiza yifuzaga.





AMAFOTO YARANZE IGITARAMO




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137599/platini-yarumye-ahuhaho-abajijwe-ku-mugore-we-137599.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)