Polisi yataye muri yombi abasore bigambye kwi... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu itangazo bashyize hanze, batangaje ko bamaze guta nuri yombi itsinda ry'abasore batanu muri Mombasa bakekwaho kuba bagize agatsiko k'amabandi acucura abantu mu gace ka Sargoi ndetse n'ahandi hafi aho.

Nyuma yo kubafata, basanganywe telephone 3 zo mu bwoko bwa iPhone, telephone yo mu bwoko bwa Samsung, Telephone yo mu bwoko bwa Memonjo Headphones za Bluetooth ndetse n'ibindi bikiri gushakishwa.

Mu mashusho yatumye batabwa muri yombi, aba basore bigambaga ko ari abajura kabuhariwe ndetse bakavuga ko bafite gahunda yo kwiba ibintu bitagira ingano mu gitaramo giteganyijwe ku wa 31 Ukuboza 2023.

Bimwe mu byo bateganyaga kwiba harimo imfunguzo z'imodoka ndetse n'amatelephone menshi abantu bazaba baturutse hirya no hino bazazana. Bamaze gutabwa muri yombi batari bagera ku ntego yabo. 

Si ubwa mbere muri Kenya hafashwe umuntu wigambye ibikorwa bibi dore ko hari n'uwigeze gufatwa nyuma y'uko agaragaye aha ibiyobyabwenge umwana ukiri nuto nawe aza gufatwa atabwa muri yombi. 


Abasore batanu bakekwagaho kwiba telephone eshanu bakabishyira ku mbuga nkoranyambaga bigamba, batawe muri yombi na DCI



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137304/polisi-yataye-muri-yombi-abasore-bigambye-kwiba-telephone-137304.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)