Rayon Sports yananiwe gufata umwanya wa Gatatu ku rutonde rwa shampiyona nyuma yo kunganya na Kiyovu Sports 1-1.
Wari umukino ubanziriza usoza imikino ibanza ya shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w'imikino 2023-24 aho Rayon Sports yari yakiriye Kiyovu Sports, ni mu gihe umunsi wa 15 uzasozwa ejo Etincelles FC yakiriye Gasogi United.
Rayon Sports yari ibizi ko gutsinda uyu mukino byari gutuma ihita ifata umwanya wa kabiri iwambuye Musanze FC yari yatsinzwe na Police FC 3-0.
Ku munota wa 4, Mugiraneza Frodauard wari kapiteni wa Kiyovu Sports kuri uyu mukino kuko Seif yari yabanje ku ntebe y'abasimbura, yagerageje ishoti ariko Tamale arawufata.
Rayon Sports wabonaga irushwa mu minota ya mbere, yaje gutsindwa igitego cya mbere ku munota wa 13 ku mupira Bugingo Hakim yatakaje maze Sharif Bayo atera adahagaritse uyoboka mu rushundura.
Ku munota wa 23, Luvumbu yahaye umupira mwiza Charles Baale ashyizeho umutwe, umunyezamu Nzeyurwanda Jimmy Djihad awukuramo.
Rayon Sports yari yagarutse mu mukino, ku munota wa 27 Bugingo Hakim yahinduye umupira mwiza ariko Ojera Joackiam ateye mu izamu unyura hanze gato.
Rayon Sports yakomeje gusatira cyane ishaka kwishyura irema amahirwe atandukanye ariko biranga, bagiye kuruhuka ari 1-0.
Rayon Sports yagarutse mu gice cya kabiri ishaka igitego, ku munota wa 54, Luvumbu yagerageje ishoti ariko umunyezamu Nzeyurwanda arawufata.
Charles Baale yongeye kugerageza amahirwe ku munota wa 58 ariko unyura hanze gato y'izamu. Ku munota wa 62 yahise asimburwa na Tuyisenge Arsene.
Rayon Sports yakomeje gushyira igitutu kuri Kiyovu Sports maze ku munota wa 88, Ngendahimana Eric arayishyurira n'umutwe ku mupira wari uvuye kuri Luvumbu. Umukino warangiye ari 1-1.
Indi mikino y'umunsi wa 15 yabaye, Police FC yatsinze Musanze 3-0, Marines FC yanganyije na Sunrise FC 1-1, Muhazi United yanganyije na AS Kigali 0-0, Bugesera FC itsinda Etoile del'Est 2-0, Mukura VS yatsindiwe mu rugo na Gorilla FC 1-0 ni mu gihe ejo hashize APR FC yari yatsinze Amagaju FC 3-1.
APR FC ni yo isoje urutonde rwa shampiyona iyoboye n'amanota 33, Police FC 31, Musanze 29, Rayon Sports 27. Etoile del'Est ni iya nyuma n'amanota 10.