Rayon Sports yatsinze Bugesera FC ifata umwanya wa kabiri #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Igitego kimwe rukumbi cya Bugingo Hakim yatsinze Bugesera FC, cyafashije Rayon Sports gutahukana intsinzi ya 1-0 irara ku mwanya wa kabiri ku rutonde rwa shampiyona.

Wari umukino ubimburira indi y'umunsi wa 12 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w'imikino wa 2023-24 aho Rayon Sports yasabwaga gutsinda igahita irara ku mwanya wa 2.

Hakiri kare ku munota wa 4, Musa Esenu yabonye umupira mwiza ku burangare bw'ubwugarizi bwa Bugesera FC ariko ateye mu izamu ukubita igiti cy'izamu.

Ku munota wa 12 Youssef Rharb yahaye umupira mwiza Bugingo Hakim arawuzamukana arangije atera ishoti rikomeye maze umupira uruhukira mu izamu, biba bibaye 1 cya Rayon Sports.

Ku munota wa 18, Youssef yahawe umupira maze awinjirana mu rubuga rw'amahina ariko ateye mu izamu umunyezamu awushyira muri koruneri itagize icyo itanga.

Ku munota wa 36, Gilbert yateye umupira ugoranye mu izamu rya Rayon Sports ariko Simon Tamale arirambura awukuramo.

Ku munota wa 43, Bugesera FC yabonye penaliti ku ikosa Serumogo Ali yari akoreye kuri Vincent Adams wa Bugesera FC ariko Elijah ayiteye umunyezamu Simon Tamale ayikuramo. Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari 1-0.

Rayon Sports yatangiranye imbaraga igice cya kabiri, ku munota wa 54 Muhire Kevin yahinduye umupira mwiza imbere y'izamu, Ojera awuteye mu izamu awushota Mvuyekure Emmanuel ujya hanze y'izamu.

Ku munota wa 60, umunyezamu wa Bugesera FC yarokoye ikipe ye akuramo umupira ukomeye wari uvuye kuri kufura yari itewe na Kalisa Rashid.

Bugesera FC yakomeje gushaka igitego cyo kwishyura ariko biranga. Rayon Sports yahuhije uburyo bwabazwe ku munota wa 74 ubwo umunyezamu kuragamo umutwe wa Esenu ukomeye, yongeye guhusha ikindi gitego ari wenyine ku munota wa 78, ku munota wa 80 Rashid na we yisanze mu rubuga rw'amahina ariko agiye gutera mu izamu bawushyira muri koruneri itagize icyo itanga. Umukino urangira ari 1-0.

Gutsinda uyu mukino, Rayon Sports yahise ifata umwanya wa kabiri ku rutonde n'amanota 23 inganya na Musanze FC ya kabiri itarakina umukino w'umunsi wa 12 ni mu gihe urutonde ruyobowe na APR FC ifite 25.

Gahunda y'umunsi wa 12

Ku wa Gatanu tariki ya 1 Ukuboza 2023

Rayon Sports 1-0 Buesera FC

Ku wa Gatandatu tariki ya 2 Ukuboza

Musanze FC vs Gorilla FC
Police FC marines FC
Kiyovu Sports vs APR FC
Sunrise FC vs Gasogi United
Etoile del'Est vs Amagaju

Ku Cyumweru tariki ya 3 Ukuboza 2023

AS Kiali vs Mukura VS
Muhazi United vs Etincelles FC

Bugingo Hakim yahesheje intsinzi Rayon Sports



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-yatsinze-bugesera-fc-afata-umwanya-wa-kabiri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)