WCB Wasafi ni imwe mu nzu ifasha abahanzi batandukanye ya Naseeb Abdul Juma wamamaye nka Diamond Platinumz, iyo ikaba Ari imwe mu zikomeye cyane mu gihugu cya Tanzania ndetse na nyirayo ubwo ni umwe mu bahanzi bicyitegererezo muri Afurika yose muri muzika.
Â
Â
Ubusanzwe iyi label Wasafi ifata abahanzi bakizamuka maze ikabafasha kugera kure mu muziki wabo. Yagiye inyuramo abahanzi bakomeye cyane muri Tanzania twavuga nka Rayvanny, Harmonize , Zuchu na Mbosso n'abandi benshi.
Â
Â
Icyakora kuri ibi abo bahanzi Rayvanny ndetse na Harmonize bombi ntibakibarizwa muriyo kuko bombi bavuyemo.Harmonize niwe wavuyemo mbere nyuma Rayvanny aza kuvamo ashinga label ye yise Next Level, naho Harmonize we ayita Konde Music Worldwide.
Â
Â
Ubwo Rayvanny yari ari mu gihugu cya Kenya yavuze ko ubwo yajyaga kuva muri Wasafi ya Diamond Platinumz, yishyuye amafaranga menshi cyane kurushaho ayo Harmonize yishyuye ajya kuva muri iyo label bikamukenesha.
Â
Â
Yavuze ko kuri we kwishyura amafaranga menshi atabifata nk'ibintu bikomeye kuri we kuko ngo yayishyuye yubaha uwamufashije kuva hasi kugera hejuri ariwe Diamond Platinumz bityo ko we nta kibazo abonamo mu kuba yarishyuye amafaranga menshi cyan .
Â
Â
Icyakora ni Kenshi umuhanzi Harmonize we yumvikanye mu itangazamakuru avuga ko Diamond Platinumz yamwishyuje amafaranga menshi yumurengera ndetse ko byasabye ko agurisha imwe mu mitungo ye kugira ngo yishyure amafaranga Diamond Platinumz yamwishyuzaga kugira ngo amureke yigenge.
Â
Â
Â
Â
Source: Radio Citizen FM
Â
The post Rayvanny yahishuye ko amafaranga yishyuye Diamond Platnumz agiye kuva muri WCB yatumye aba umukene appeared first on The Custom Reports.