Real Madrid yahaye Kylian Mbapp igihe ntaren... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu mpeshyi y'umwaka utaha wa 2024 ni bwo uyu mukinnyi w'imyaka 25 azaba arangije amasezerano ye mu ikipe ya Paris Saint-Germain. 

Ubwo bivuze ko asigaranye amasezerano y'amezi 6 kandi mu mategeko biremewe ko umukinnyi usigaranye amasezerano y'amezi 6 mu ikipe aba yemewe kuganira n'andi makipe amwifuza nta kibazo.

Kuri ubu ikipe ya Real Madrid yifuje Kylian Mbappé guhera muri 2022 ariko bikarangira itamubonye, yamubwiye ko niba afite gahunda yo kuzabasinyira mu mpeshyi y'umwaka utaha, agomba kugeza mu kwezi kwa mbere hagati yarabifasheho umwanzuro cyangwa niba bitazakunda nabyo akabivuga nk'uko ikinyamakuru The Athletic cyabyanditse.

Impamvu Real Madrid yakoze ibi ni uko yigiye ku makosa yakoze ubwo muri 2022 yizeraga ko izasinyisha uyu mukinnyi ariko bikarangira bidakunze ahubwo yongera amasezerano y'imyaka 2 mu ikipe ya Paris Saint-Germain, aza kubiseguraho nyuma bitewe nuko yari yaramaze kumvikana nabo ariko abatenguha mu minsi ya nyuma.

Ibyo Real Madrid iha Kylian Mbappé ntabwo byigeze bihinduka, ni Miliyoni 26 z'amapawundi ishaka kuzajya imuhemba ku mwaka ndetse na Miliyoni 130 z'amayero yiyongeraho yamuha imusinyisha.

Biramutse bikunze iyi kipe yo muri Espagne ikabona Kylian Mbappé mu mpeshyi y'umwaka utaha, yaba aje asanga abandi bakinnyi bakomeye iheruka gusinyisha barimo Jude Bellingham n'undi mwana ukiri muto cyane witwa Endrick uzayijyamo mu mpeshyi y'umwaka utaha.


Kylian Mbappé yahawe igihe ntarengwa cyo gufata umwanzuro niba azerekeza muri Real Madrid


Kylian Mbappé azarangiza amasezerano ye muri Paris Saint-Germain mu mpeshyi y'umwaka utaha 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138128/real-madrid-yahaye-kylian-mbappe-igihe-ntarengwa-138128.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)