RIB yataye muri yombi Perezida w'ikipe ya Sunrise FC - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urwego rw'Ubugenzacyaha, RIB, rwafunze Umuyobozi wa Koperative icuruza Amata i Nyagatare n'ibiyakomokaho, NDMC [Nyagatare Dairy Marketing Cooperative], Hodari Hilary, ukurikiranyweho ibyaha bifitanye isano no kunyereza umutungo urenga miliyoni 160Frw.

Uyu mugabo usanzwe ari na Perezida w'Ikipe y'Umupira w'Amaguru ya Sunrise FC, yafashwe ku wa 4 Ukuboza 2023, akaba afunganywe n'Umubaruramari wa Koperative ya NDMC, Muhoza Happy.

Hodari na Muhoza bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye birimo kunyereza umutungo, kwiha inyungu zinyuranyije n'amategeko, gukoresha ububasha bahabwa n'itegeko mu nyungu bwite, guhishira amakuru yerekeranye n'imicungire mibi ya koperative ndetse no gukoresha nabi cyangwa konona umutungo wa koperative.

Amakuru IGIHE dukesha iyi nkuru yamenye ni uko ibi byaha babikoze mu bihe bitandukanye guhera mu 2018



Source : https://yegob.rw/rib-yataye-muri-yombi-perezida-wikipe-ya-sunrise-fc/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)