RIP Emmanuel! Abaturage bashenguwe n'urupfu rwa Gitifu w'Umurenge wa Rugera - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abaturage benshi bo mu karere ka Nyabihu, bashenguwe n'urupfu rwa Byukusenge Emmanuel wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rugera mu Karere ka Nyabihu, witabye Imana azize uburwayi.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Ukuboza 2023, nibwo hamenyekanye amakuru y'urupfu rwa Byukusenge bikavugwa ko yaba yazize uburwayi yari amaze hafi amezi ane yivuriza mu Bitaro binyuranye. Yaguye mu bitaro bya CHUK, yari amaze iminsi arwariyemo.

Byukusenge wayoboraga Umurenge wa Rugera kuva mu mwaka wa 2021, abamuzi bavuga ko aho yagiye akorera hose, yarangwaga no gukorera hamwe na bagenzi be ndetse n'abaturage ku buryo n'ibipimo mu mihigo byabaga biri mu myanya y'imbere.

Byukusenge yahawe inshingano zo kuyobora Umurenge wa Rugera n'ubundi yarabanje kuyobora uwa Muringa n'Umurenge wa Rurembo, yose yo mu Karere ka Nyabihu. Atabarutse asize umugore n'abana batanu.



Source : https://yegob.rw/rip-emmanuel-abaturage-bashenguwe-nurupfu-rwa-gitifu-wumurenge-wa-rugera/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)