Umuhanzi wamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Rose Muhando, akomeje gushinjwa kutamenya guha agaciro abamuhaye amafaranga yo kuririmba mu gitaramo , ahubwo akishyuza buri wese bigatuma yica gahunda y'abandi.
Â
Rose Muhando yarakunzwe haba mu Rwanda , Afurika n'ahandi ku Isi.Nta musore cyangwa umukobwa utazi izina Rose Muhando.Nyuma yo kwamamara , yatangiye kujya abona ibiraka bitandukanye ahabwa n'abantu batandukanye bakamutumira ngo ajye kubaririmbira.Uko bamutumira niko bamwishyura bigendanye n'umubare w'ababa bamushaka.
Â
Uko yagiye atumirwa niko kenshi yagiye aburira umwanya aba mutumiye cyangwa bamwe bakamusaba kujya kuri fiche gusa  , kenshi bigahurirana akabura umwanya bamwe bakamushinja ubwambuzi bwo kutubahiriza amasezerano.
Â
Anyuze kumbuga Nkoranyambaga ze , Rose Muhando yasabye abafana kutajya bizera ibyo bumvise byose abantu bavuga ngo kuko harimo n'ababa bamubeshyera bashaka kwangiza izina rye.
Â
Rose Muhando, yeruye avuga ko kugeza ubu ari muri Kenya , Nairobi , asaba ko umuntu wese ufitenye nawe ikibazo yakwihutira kumureba kuri Police bagakizwa n'amategeko.N'ubwo uyu muhanzi ari kuvuga ibi , mu minsi yashize, Rose Muhando yavuzweho gufata amafaranga y'abantu babiri bose abasezeranya kujya mu gitaramo cyabo.
Â
Mu kwisobanura Rose Muhando yavuze ko muri abo babiri , umwe muri bo yari yamusabye ko yagaragara kurupapuro rw'ubutumire gusa ntiyitabire.
The post Rose muhando yasabye abamushinja ubwambuzi kugana Police bagakizwa n'amategeko appeared first on The Custom Reports.