Rutahizamu ukomeye cyane byavugwaga ko aje gukinira ikipe ya APR FC yabihakanye yivuye inyuma ahubwo yemeza ko agiye kurega abanyamakuru bo mu Rwanda bafite ibihuha byinshi - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rutahizamu ukomeye cyane byavugwaga ko aje gukinira ikipe ya APR FC yabihakanye yivuye inyuma ahubwo yemeza ko agiye kurega abanyamakuru bo mu Rwanda bafite ibihuha byinshi

Ku munsi w'ejo hashize nibwo hasohotse amakuru avuga ko ikipe ya APR FC yamaze kumvikana na rutahizamu ukomeye cyane ukomoka mu gihugu cya Uganda Militoni Kalisa ariko ibi kugeza ubu ntabwo ari byo.

Mu kiganiro uyu rutahizamu w'umugande yagiranye na Flash FM yatangaje ko ibivugwa ko agiye kuza gukina mu Rwanda ari ibihuha ndetse ko ngo abanyamakuru bo mu Rwanda abarambiwe bitewe n'ibyo bakomeza kugenda bamuvugaho kandi atari byo. Uyu mukinnyi yanatangaje ko ashobora kurega aba banyamakuru barimo gukwirakwiza ibi bihuha.

Ntabwo ari ubwa mbere bivuzwe ko Militoni Kalisa agiye kuza mu Rwanda dore ko mbere yuko Shampiyona itangira uyu mukinnyi yavuzwe muri Kiyovu Sports ndetse no muri APR FC ariko birangira bitabaye.



Source : https://yegob.rw/rutahizamu-ukomeye-cyane-byavugwaga-ko-aje-gukinira-ikipe-ya-apr-fc-yabihakanye-yivuye-inyuma-ahubwo-yemeza-ko-agiye-kurega-abanyamakuru-bo-mu-rwanda-bafite-ibihuha-byinshi/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)