Iyi Album yujuje umwaka iri ku isoko, kuko yagiye hanze muri Mutarama 2023. Uyu munyamuziki yahuje ibihumbi by'abantu barimo Umunyamabanga mukuru w'Umuryango mpuzamahanga w'ibihugu bikoresha ururimi rw'Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo.
Iki gitaramo gakondo yagikoze mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Ukuboza 2023 mu Intare Conference Arena, aho yari amaze amezi arenga abiri akitegura, ashyigikiwe n'abarimo Sosiyete y'Itumanaho ya MTN Rwanda.
Yagihuriyemo n'abandi bahanzi barimo Mike Kayihura bakoranye indirimbo 'Rasana' ndetse na Gatore Umukondo uzwi cyane mu bihame by'Imana.
Ruti Joël, umuhanzi ngombwa muri gakondo
Ruti Joel yinjiye byihariye muri iki gitaramo, kuko yari kumwe n'ababyinnyi bamufashaga gutanga ibyishimo. Uyu musore yatangiriye mu ndirimbo ye yise 'Rumata' yasohoye mu 2021, akomereza ku ndirimbo ye yamamaye yise 'Oulala'.
Yacurangiwe n'abacuranzi b'abahanga barimo abari kuri gitari, kuri Piano n'abandi bari bitwaje Saxophone. Kandi yari afite abaririmbyi bamufashaga kunoza imiririmbire ye. Ku rubyiniro kandi yari kumwe na Producer Clement umufasha igihe kinini mu bitaramo binyuranye akora.
Uyu musore yagaragaje ko ari umuhanzi wo kwitega mu muziki gakondo, kuko yanabishimangiye ubwo yabyinaga gakondo afatanyije n'ababyinnyi yari yitwaje.
Ibi byatumye abari muri iki gitaramo bahagaruka, buri wese afatanya nawe kubyina Kinyarwanda. Yageze ku ndirimbo enye za mbere, ataravugisha abakunzi be, uretse kuririmba gusa kugeza ageze ku ndirimbo ya gatanu yise 'Nyambo'.
Yagize ati 'Muraho cyane! Kuriya kwari ukubaramutsa kwanjye! Mwakoze kuza kundeba, biranejeje. Ibi bikorwa n'abantu batowe. Iki gitaramo reka tugiture umwami w'abami.'
Nyuma yo kuramutsa abakunzi b'ingano be, yakoremeje ku ndirimbo yise 'Rumuri rw'itabaza' yasohoye ku wa 9 Gicurasi 2020. Iyi ndirimbo ye yayitangiriyeho urugendo rw'umuziki, yatumye abantu benshi batangira kumuhanga ijisho kuva icyo gihe.
Ni indirimbo yacengeye mu buryo bukomeye, kuko ibihumbi by'abantu bari bateraniye mu Intare Conference Arena bifatanyije mu kuyiririmba no kuyibyina.
Yakomereje ku ndirimbo ye yise 'Rasana' yashyize hanze ku wa 14 Gicurasi 2021, ayikoreye mu bice bitandukanye byo mu Rwanda. Iyi ndirimbo bigaragara ko yayanditse afatanyije na Mike Kayihura, mu buryo bw'amajwi ikorwa na X-on the Beat.
Uyu munyamuziki yanyuzagamo akabyina mu buryo bugezweho, ubundi akabivanga na gakondo mu rwego rwo gutanga ibyishimo muri iki gitatamo.
Mike Kayihura yamuhaye Bizu! Yakozwe ku mutima n'uburyo iyi ndirimbo Ruti Joel yayiririmbye maze amusanga ku rubyiniro, bafatanya kuyiririmba.
Mbere yo gutangira kuyiririmba, yamuhobereye cyane aramuterura, ubundi amuha akabizu ko mu kirere.
Ruti yagaragaye bwa mbere yicurangira gitari, avuga ko ari kimwe mu bicurangisho yubaha cyane, kandi yize.
Yabanje kubaza abitabiriye iki gitaramo, niba harimo abazanye n'abakunzi b'abo, abaza niba Uwicyeza Pamella ahari. Yavuze ko asigaje gutangaza umukunzi we. Ati 'Niryo sasu nsigaje ngirango.'
Ruti Joel yagiye guhindura imyambaro agaruka mu myenda yiganjemo ibara ry'umukara. Yinjirira mu ndirimbo 'Nyambo' yakunzwe kuri Album ye.
Yongeye gusubira guhindura imyambaro, agaruka yambaye umwitero w'ibara ry'umweru, yinjirira mu ndirimbo ye yise 'Gaju' yakunzwe cyane kuri Album ye.
Uyu muhanzi yanakomereje ku ndirimbo yitwa 'Cunda' yifashisha ababyinnyi b'intore, abakobwa n'abacuranzi ndetse n'abaririmbyi ubundi agaragaza ko ari umuhanzi wo kwitega.
Izi ndirimbo yaziririmbye mu buryo bwa Live, akagenda yongeramo udukeregeshwa, byatumye abitabiriye iki gitaramo bizihirwa mu buryo bukomeye.
Byageze ku ndirimbo 'Akadege' ndetse na 'Amaliza' ibintu birahinduka, kuko abafana be bamutanze kuziririmba, ubundi agendana n'abo mu murongo.
Muri iki gitaramo kandi yaririmbye indirimbo z'abarimo Sentore Athanase, ndetse n'iyo mu muryango w'Abatangana. Akomereza ku ndirimbo 'Musomandera' yitiriye Album ye, ageze kuri iyi ndirimbo yagiye kureba umubyeyi we aho yari yicaye, ubundi barabyinana.
Ruti Joel yunamiye Buravan:
Yaririmbye indirimbo ye yise 'Twaje' mu rwego rwo kumwunamira no kumuha icyubahiro amugomba nk'umuhanzi bakoranye igihe kinini.
Muri iki gitaramo kandi, Ruti Joel yamuritse indirimbo 'VIP' umuhanzi Yvan Buravan yasize akoranye n'umuraperi Ish Kevin uri mu bagezweho muri iki gihe.
Iyi ndirimbo asoje kuyigaragaza, yasabye abitabiriye iki gitaramo gucana urumuri rwa telefoni mu rwego rwo guha icyubahiro Buravan, ubundi aririmba indirimbo ye yamamaye 'Aye Ayee'.
Ruti Joel yavuze ko agomba icyubahiro Buravan nk'umuhanzi bakoranye igihe kinini, kandi wagize uruhare rukomeye kuri Album ye. Ruti ati 'Murishimye cyane. Murakoze ku bw'urukundo.'
Ubwo yashyiraga hanze Album ye 'Musomandera', Ruti yumvikanishije uburyo yatoye umuco w'intore, ndetse anabigaragaza ku mbuga nkoranyamba ze.
Yifashishije ifoto ye imugaragaza ari mu ngamba nk'intore yavuze ikivugo cye, agira ati 'Ndi ruti mu ngeri baririmba rwamwaga mu ngabo iyogeye ingabo y'Inkotanyi umukogoto wa marere ngira ingoga sintinda ngira imbaraga simbashwa.'
Aherutse kubwira InyaRwanda ko iki gitaramo yacyise 'Musomandera' mu rwego rwo gushimira umubyeyi we byihariye wamutoje inzira y'ubutore.
Ati 'Ndi Rumata wa Musomandera, kandi Rumata aracyari muto, Musomandera arakuze. Ubwo rero azaba ari igitaramo kiririmbira, gihuza urungano rw'abatubyaye n'abo tungana ubu ngubu, niyo mpamvu nacyise 'Rumata wa Musomandera'.'
Ku rubyiniro Ruti Joel yabimburiwe n'abahanzi bagenzi be muri gakondo
Igitaramo cyatangijwe ahagana saa 18:40' gifunguwe ku mugaragaro na Gatore Umukondo winjiriye mu ndirimbo zitsa cyane ku byivugo bya Kinyarwanda.
Yagaragaje ko ari intore byahamye, kuko yivuze mu gihe cy'iminota irenga 20 ashimisha benshi. Yizihiye benshi ubwo umwe mu bana bakiri bato yamusanganiraga ku rubyiniro, maze baranzika bari mu ngamba nk'izindi ntore ziose.
Gatore yanyunyijemo yifuriza abitabiriye iki gitaramo kuzagira umwaka Mushya Muhire wa 2024. Yavuze ati 'Umwaka uzababere uw'umugisha. Mwakoze gushyigikira Ruti wa Musomandera.'
Yikije kandi ku ndirimbo yagarukaga ku kurata Inkotanyi, hari nk'aho yagize ati 'Inkotanyi ni nziza. Inkotanyi ntihusha, babitojwe. Wowe uzi ikibibatera, wabitojwe cyera. Inkotanyi ntihusha mu gihumbi. Mama weâ¦.'
Yakurikiwe na Mike Kayihura wamamaye mu ndirimbo zinyuranye. Akigera ku rubiniro, yavuze ko yishimiye gufasha Ruti Joel muri iki gitaramo. Yavuze ati'Ndishimye gutarama nawe Ruti Joel mu gitaramo. Muri beza, byahuye n'ubwiza.'
Yinjiriye mu ndirimbo ye yise 'Any time' yakomeje izina rye, ayisoje ashima abitabiriye iki gitaramo ku bwo gushyigikira Ruti Joel.Â
Yavuze ati 'Ndashaka kubashimira mwese mwaje muri iki gitaramo, ni inkunga ikomeye ku buhanzi.' Akomeza ati 'Hari abantu bari kubireba, ni byiza rwose, mwakoze mwese kuza.'
Mike Kayihura yaririmbye kandi indirimbo yise 'Iminsi', ubundi avuga ko Ruti Joel amaze iminsi amugira inama yo kujya aririmba anicurangira Piano. Yavuze ko bitewe n'ubuzima abanamo na Ruti ari inshuti ndetse n'umuvandimwe.
Uyu muhanzi yanaririmbye indirimbo ye yise 'Vuba Vuba', ayisoje ati 'Nshuti zanjye, muratangaje.' Yanaririmbye indirimbo ye yise 'Tuza' yakunzwe cyane, ava ku rubyiniro ashima uko yakiriwe.
Ibyo wamenya kuri Ruti Joel
Ruti ni umusore w'urubavu ruto wakuriye iruhande rwa Massamba Intore na Jules Sentore bamuharuriye urugendo rw'umuziki we. Byasembuwe no kuba umwe mu bagize Gakondo Group n'itoreri Ibihame anywana n'umuco kuva ubwo.
Ijwi ry'uyu musore ryumvikanye mu ndirimbo 'Diarabi' yakoranye na Jules Sentore ndetse na King Bayo witabye Imana.
Ni indirimbo nawe avuga ko yamwaguriye amarembo y'umuziki, abatari bamuzi batangira kubazanya ngo uwo musore ni nde w'ijwi ryiza!
Muri Gashyantare 2019 yashyize hanze amashusho y'indirimbo 'La vie est belle' yasubiyemo y'umuhanzi w'umunyabigwi mu muziki Papa Wemba. Iyi ndirimbo yumvikana mu rurimi rw'Igifaransa n'Igiswahili.
Uyu musore avuga ko gukurira muri Gakondo Group byamufashije kumenya kubyina no guhamiriza mu Ibihame Cultural Troupe yigiramo imibyinire gakondo n'ibindi.
Urugendo rw'umuziki we yarushyigikiwemo na Masamba Intore wamuhaye album z'indirimbo ze azigiraho kuririmba ndetse ngo rimwe na rimwe bakoranaga imyitozo yo kuririmba.
Ruti Joël avuga ko inzira ye y'umuziki yaharuwe n'ababyeyi bakuru muri gakondo, kugeza ubwo nawe ayisanzemo abyirukana n'abandi basore b'Ibihame.
Avuga ko gutegura Album ye 'Musomandera' byamusabye kwisunga aba Producer b'abahanga barimo nka X on the Beat na Bo Pro ndetse n'abahanzi barimo Buravan.
Album ye igizwe n'indirimbo 10 zirimo; Rwagasabo, Musomandera, Ibihame, Nyambo, Gaju, Cunda, Akadege, Amaliza, Murakaza n'Ikinimba.
Ruti asobanura ko yatangiye afite igitekerezo cyo gukora Album yise 'Rumata' ariko birangira ahinduye Album ayita 'Musomandera' kubera uruhare rwa Buravan.
Yavuze ko Album 'Rumata' yari kuba iriho indirimbo za gakondo ndetse n'indirimbo z'umudiho ugezweho. Akomeza ati 'Kubera umuvandimwe wanjye Buravan niwe wangiriye inama ati ndashaka kugirango uyikore mu buryo bwa gakondo gusa, ndamwemerera ndayikora.'
Rumata avuga ko ubwo yateguraga igitaramo yongeye gutekereza ku izina rya Album, asanga afiteho indirimbo 10 zisanzwe (modern) ndetse n'indirimbo 10 z'umudiho ugezweho biba 'Rumata wa Musomandera'.
Uyu munyamuziki yavuze ko ashingiye ku ruhare Buravan yagize kuri Album ye, abifata nk'isezerano bagiranye ryo kumugaragaza buri hantu hose azataramira.
Ruti Joel yitaye ku kuririmba nyinshi mu ndirimbo ze zirimo 'Cyane' yamamaye imaze umwaka isohotse
Ruti yagiye anyuzamo akajya mu bitabiriye iki gitaramo agafatanya n'abo kuririmba zimwe mu ndirimbo zeÂ
Umunyamabanga wa OIF, Louise Mushikiwabo yitabiriye igitaramo cya Ruti Joel
Mike Kayihura yakozwe ku mutima n'uburyo baririmbanye indirimbo bise 'Rasana'
Mike Kayihura yahuriye ku rubyiniro na Ruti Joel nyuma y'igihe kinini-Muri iki gitaramo bagiye bibutsa byinshi mu biranga umuco w'u Rwanda
Mike Kayihura na Ruti Joel ku rubyiniro ku munsi udasanzwe mu buzima bw'abo
Umutima wishimye kuri Ruti Joel nyuma yo kumurika Album ye ya mbere yatuye umubyeyi we
Ruti Joel yagaragaye ku nshuro ya kabiri yicurangira gitari mu gitaramo
Clement the Guitarist, inshuti y'igihe kirekire ya Ruti Joel yamucurangiye gitari, ubundi bakanafatanya kubyina zimwe mu ndirimbo ze
Ruti Joel yataramiye ibihumbi by'abantu mu gitaramo cyabereye mu Intare Conference Arena i Rusororo
Ruti asobanura ko iyi Album yagizweho uruhare n'umunyamuziki Yvan Buravan witabye Imana
Ruti Joel yabanje kuririmba indirimbo enye, maze asuhuza abitabiriye iki gitaramo mu buryo bwihariye
Mu gice cya mbere cy'iki gitaramo, Ruti Joel yaserutse yambaye imyenda y'ibara ry'umweru
Ruti Joel yamuritse Album ye, atangaza ko ari intambwe ikomeye ateye mu buzima bwe
Ruti Joel yakoresheje imbaraga nyinshi ku rubyiniro, yanyuzagamo agafatanya n'ababyinnyi be kubyina
Ruti Joel ku rubyiniro yari kumwe n'ababyinnyi b'abasore bamufashije kunezeza abitabiriye
Mike Kayihura yavuze ko atewe ishema no guhurira ku rubyiniro na Ruti Joel, umuhanzi akaba n'umuvandimwe
Mike Kayihura yaririmbye muri iki gitaramo anicurangira Piano mu rwego rwo kunezeza abakunzi be
Mike Kayihura yashimye abitabiriye iki gitaramo, avuga ko bigaragaza imbaraga z'ubuhanzi
Mu gitaramo hagati hacurangwaga indirimbo z'abahanzi bakomeye nka Muyango, Massamba Intore n'abandi
Mu masaha y'umugoroba yo kuri uyu wa Kabiri, abantu bari batangiye kugera ku Intare Conference Arena
Uhereye ibumoso: Umujyanama w'umuhanzi Juno Kizigenza (Nando), Promesse ndetse n'umuhanzi Shemi
Abitabiriye iki gitaramo bari bateguriwe ahantu ho gufatira amafoto mu buryo bwihariye
Urubyiniro rwo mu Intare Conference Arena rwari rwategurwe mu buryo bwihariye
Ubwo umunyamideli akaba n'umushabitsi, Kate Bashabe yinjira mu Intare Conference Arena
Umunyamakuru wa Kiss Fm, Sandrine Isheja ari kumwe n'umugabo Peter Kagame [Uri iburyo]
Mbere y'iki gitaramo, abantu babanje gususurutswa n'umujya w'inanga ya Kinyarwanda
Umukondo Gatore yagaragaje ko yatojwe ubutore n'umuryango we, atanga ibyishimo muri iki gitaramo
Gatore yavuze ko bimuteye ishema guhurira ku rubyiniro ku rubyiniro na Ruti Joel, umuhanzi bakorana cyane mu Itorero Ibihame by'Imana
Umwe mu bana bakiri bato bakunze kugaragara cyane mu Itorero Ibihame by'Imana [Iri torero riritegura gukora igitaramo bise 'Mutarama Turatarama'
Bamwe mu bitabiriye iki gitaramo, bafataga amashusho n'amafoto y'urwibutso
Umunyamideli Kate Bashabe ari mu bitabiriye iki gitaramo cya Ruti Joel
Iki gitaramo cya gakondo cyabereye mu Intare Conference Arena
Abitabiriye iki gitaramo baparikaga imodoka hanze, ubundi bakinjira mu Intare Conference Arena
Umuhanzi wagwije ibigwi mu muziki w'u Rwanda, Massamba Intore yashyigikiye umuhungu we Ruti Joel
Mukuru wa Yvan Buravan [Uri ibumoso] ari mu bitabiriye igitaramo cya Ruti Joel
Umuhanzi Juno Kizigenza yaserutse yambaye kinyarwanda mu gitaramo cya Ruti Joel, ari kumwe Nel Ngabo wo muri Kina Music
Umunyamuziki Yvan Ngenzi abyina Kinyarwanda ari kumwe na Sandrine Isheja wa Kiss Fm
Ruti Joel abyinana n'umwe mu bana babarizwa mu Itorero Ibihame by'Imana bitegura gukora igitaramo cyihariye
Umunyamuziki Nemeye Platini [Uri iburyo] ari mu bitabiriye iki gitaramo cya Ruti Joel
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'VIP' YA BURAVAN NA ISH KEVIN YAMURITSWE MU GITARAMO CYA RUTI JOEL
Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze igitaramo cya Ruti Joel cyo kumurika Album ye 'Musomandera'
AMAFOTO: Serge Ngabo-InyaRwanda.com