Sedy Djano uzaha abakunzi be inkoko ku bunani... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, umuhanzi Sedy Djano yatangaje ko inganzo yo gukora indirimbo This is for you, yavuye mu kubona umuntu ashobora gutanga impano ariko hakabura akaririmbo karyoheye amatwi ko guherekeza iyo mpano. 

Sedy Djano yagize ati ' 'This Is For You' ni inganzo yavuye mu kubona abantu bahana impano ariko bakabura akaririmbo kayiherecyeza gakubiyemo amagambo meza bifuza kuvuga avuye ku ndiba y'umutima kandi afite igisobanuro  gikomeye. 

Yatangaje ko ari indirimbo igenewe buri wese nta muntu yibanzeho kandi yizeye ko izakundwa na benshi cyane kuko hari hasanzwe icyuho mu muziki ku bantu batanga impano bakabura indirimbo yo guherekeza impano yabo.

Yagize ati "Ni indirimbo y'ingeri zose by'umwihariko mu gihe cyo gutanga impano kuko guha umuntu impano ukayimuha yonyine itari kumwe n'indirimbo 'This Is For You' ni nko kurya ubugari bwaraye bukonje nta gasupu ndetse ntacyo kunywa ufite.

Sedy Djano yavuze ko mu rwego rwo gushimira Yannick Pro wamukoreye iyi ndirimbo ifite intego yo guherekeza impano, yamuhaye impano y'inkoko yakuye mu gihugu cya kure bikabanza kumugora kuyigeza muri Amerika harimo ibyo iyo nkoko igomba kuba yujuje ndetse n'itike.

Uyu muhanzi utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yagize ati "Namugeneye impano mu rwego rwo kumushimira no kumwereka agaciro mpa ibyo akora, no kumutera imbaraga mu kazi ke kuko abahanzi hafi ya bose batuye USA niwe ubakorera indirimbo."

Ati"Iriya mpano y'inkoko namuhaye nayikuye mu gihugu cya kure cyane, kuko byanabanje kungora mu rwego rwo kuyishakira ibyangombwa byo kuyuriza indege. Muri ibyo byangombwa, icyari gitangaje ni ukuba yarafashe inkingo, ndetse banasaba ko igomba kwambara agakabutura mu rwego rwo kwirinda ko yakoresha umusarani muruhame."


Sedy Djano yashyiriye hanze icyarimwe indirimbo ebyiri: This is for you na Why

Sedy Djano yatangaje kandi ko ku bunani ari mu myiteguro yo kuzaha abakunzi be ubunani bw'inkoko ariko na none asaba ko bajya bareba ibihangano bye mu ndirimbo ebyiri yasohoye hanyuma izakundwa cyane akaba ariyo azagumisha kuri YouTube itazakundwa akazayisiba.

Yagize ati "Nashyize hanze indirimbo ebyiri (2) mu rwego rwo kureba iyo abantu bazakunda cyane akaba ariyo tuzagumisha kuri Youtube indi tukayisiba. Mbese ubwo ni ihangana hagati y'izo ndirimbo. Imwe ni 'This Is For You' indi ni 'Why'. 

Yakomeje ati "Abakunzi bange mubambwirire ko iyi ndirimbo nyibatuye nk'impano isoza umwaka kandi ko ndimo gutegura igikorwa cyo kubaha Inkoko ku bunani. Buri mukunzi wange ushaka kurya Inkoko ku bunani yakwiyandikisha tukazayimugezaho akabasha kurangiza umwaka neza awusangira n'umuryango we hamwe n'inshuti." 

Sedy Djano azwi mu muziki no mu bikorwa by'urukundo akorera abantu bakeneye ubufasha. Ni kenshi afasha abatishoboye mu Rwanda ndetse mu myaka ine ishize yanafashije abarenga 50 baba ku mihanda yo muri Amerika. Mu muziki, azwi mu ndirimbo zitandukanye zirimo "Be Kind" yakoranye na Riderman na Social Mula.


Sedy Djano yakoze agashya aha impano y'inkoko Producer wamukoreye indirimbo 

REBA INDIRIMBO NSHYA "THIS IS FOR YOU" YA SEDY DJANO


REBA INDIRIMBO NSHYA "WHY" YA SEDY DJANO 




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137530/sedy-djano-uzaha-abakunzi-be-inkoko-ku-bunani-yashyize-hanze-indirimbo-ebyiri-zizahatana-v-137530.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)