Shampiyona ya Volleyball izatangirana impinduka, hakiriwe amakipe mashya #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Shampiyona y'umwaka wa 2024 ya Volleyball izatangira muri Mutarama umwaka utaha, izatangirana impinduka aho umubare w'abanyamahanga uziyongera.

Ni umwanzuro wavuye mu Nama y'Inteko Rusange Idasanzwe y'Ishyirahamwe ry'Umukino wa Volleyball (FRVB) yabaye mu mpera z'icyumweru gishize.

Ingingo yagombaga kwigwaho ni imwe rukumbi, itangira rya shampiyona y'icyiciro cya mbere mu bagabo n'abagabo.

Iyo Nteko Rusange yaje kwemeza ko Shampiyona igomba gutangira tariki ya 20 Mutarama 2023.

Undi mwanzuro wafashwe ni uko umubare w'abanyamahanga muri shampiyona ugomba kongerwa ukava kuri babiri ukagera kuri batatu.

FRVB kandi yaboneyeho kwemeza cyangwa kwakira abanyamuryango bashya bafite amakipe y'abagabo bazahita banatangirira mu cyiciro cya mbere ari bo Kaminuza ya Kepler ndetse na East African University. Ubu Shampiyona y'icyiciro cya mbere mu bagabo izitabirwa n'amakipe 10.

Hakiriwe kandi abanyamuryango bashya bazahera mu cyiciro cya kabiri ndetse no muri shampiyona y'abato, harimo ishuri GS KABARE na APE RUGUNGA, aya makipe yombi akazaba afite amakipe y'abahungu naho mu cyiciro cy'abagore hakaba harakiriwe amakipe ya Institut St Famille Shangi, Ecole Ste Bernadette Save ndetse na Wisdom School yo mu Karere ka Musanze.

Shampiyona umubare w'abanyamahanga uziyongera



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/shampiyona-ya-volleyball-izatangirana-impinduka-hakiriwe-amakipe-mashya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)