Indirimbo ya Bruce Melodie na Shaggy 'When She Is Around' , imaze guca agahigo ko kuzuza Miliyoni 3 mu kwezi kumwe.
Â
Ni indirimbo yabaye amateka akomeye kuri Bruce Melodie nk'umuhanzi uhorana indoto zo kugera kuri byinshi by'umwihariko muri muzika.
Â
Uyu muhanzi wakunze kugaragaza ko Shaggy ariwe wamusabye ko bayisubiranamo , hamwe n'abamufasha muri muzika , bishimiye aho imaze kugera kugera.
Â
Banyuze kumbuga Nkoranyambaga zabo, 155am ibarizwamo Bruce Melodie bagize bati:'3M kuri YouTube, mwarakomeze cyane , dukomeze tuyumve , When She Is round ya Bruce Melodie na Shaggy'.
Â
Iyo ndirimbo yahuje imbaga ndetse yerekanako umuziki Nyarwanda ushobora kugera ku rwego mpuzamahanga mu gihe haba habayeho gukomezagukorana n'abahanzi bakomeye bagakorana mu ndimi z'Amahanga.
Â
Ubusanzwe iyi ndirimbo yitwaga FUNGA MACHO Bruce Melodie yasohoye mbere nyumaShaggy umuhanzi ukomeye ku Isi , amusaba ko bayisubiranamo.
The post 'When She Is Around' ya Bruce Melodie na Shaggy yaciye agahigo appeared first on The Custom Reports.
Source : https://thecustomreports.com/when-she-is-around-ya-bruce-melodie-na-shaggy-yaciye-agahigo/