SKOL yahaye FERWACY ibikoresho birimo amagare... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uruganda rwa SKOL rwenga ibinyobwa bisindisha n'ibidasindisha, rwahaye ibikoresho ishyirahamwe ry'umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda FERWACY, mu buryo bwo bwo kwizihiza iminsi mikuru ya Noheli n'Ubunani.

Ni umuhango wabereye ku cyicaro cy'uru ruganda mu Nzove mu Karere ka Nyarugenge. 

Uyu muhango watanzwemo amagare agera kuri 17, udukoresho dukora amagare tugera kuri 339, imyenda yo gukinana 594, inkweto zo gukinana zigera kuri 39, udukoresho abakinnyi bambara mu biganza tugera ku 104, amacupa 500 yagutwaramo amazi ku igare, ndetse n'ibikombe 116 ishyirahamwe rizajya rikoresha mu guhemba abakinnyi bitwaye neza.

Eric Gilson umuyobozi wa SKOL yatangaje ko iki gikorwa kigamije guteza imbere abakinnyi b'igare haba mu bagabo n'abagore. Yagize Ati" iki gikorwa kigamije gufasha abakinnyi b'umukino w'igare mu Rwanda kurushaho kwitoza neza ndetse no guhangana mu marushanwa yaba ay'imbere mu gihugu ndetse no hanze yacyo.  Ibi bikoresho bizafasha bamwe mu bakinnyi kurushaho kwitegura shampiyona y'Isi, izabera mu Rwanda mu 2025."

Ndayishimiye Samson uyobora FERWACY yavuze ko SKOL ibahaye iminsi mikuru, ndetse yemeza ko ibi bikoresho bazabikoresha neza. Yagize Ati" SKOL iduhaye Noheli hakiri kare, Twishimiye kwakira impano itari iya FERWACY ahubwo ari iy'abakinnyi bacu.

Mwabonyemo ibikoresho bitandukanye kandi bizadufasha. Dufite amakipe 11 ndetse n'andi atatu yitegura kuvuka, ibi bikoresho tuzabigabanya aya makipe yose kandi neza, twizera ko nka FERWACY ntacyo twageraho mu gihe twaba tudafite amakipe niyo mpamvu buri kipe izagira uruhare muri ibi bikoresho."

Bimwe mu bikoresho SKOL yahaye FERWACY, harimo ibyakoreshwaga n'iyari ikipe yabo ya SACA yaje gusenyuka, ndetse hakabamo n'ibindi bari baratumijeho byaje bikajya mu bubiko. 

Hatanzwe ibikoresho nkenerwa k'umukinnyi ukina umukino w'igare 

Hanatanzwe kandi ibikoresho byifashishwa mu gusana amagare yangiritse 


Umuyobozi wa SKOL yereka umuyobozi wa FERWACY ibikoresho 





Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137884/skol-yahaye-ferwacy-ibikoresho-birimo-amagare-17-amafoto-video-137884.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)