Stade Amahoro ibikorwa byo kuyivugurura birarimbanyije, ubu bakaba bageze mu cyiciro cyo gushyiramo ubwatsi.
Iyi Stade ikomeje gutera amatsiko menshi abantu ukuntu izaba imeze nimara kuzura kuko amafoto yayo asohoka buri munsi atera benshi amatsiko.
Ubu icyiciro kigezweho ni ugushyiramo ubwatsi mu kibuga aho abakinnyi bazajya bakinira.
Hamaze kuramburwamo 'tapis' akaba ari yo izaterwamo ubwatsi. Iki kibuga kizaba ari 'Hybrid' (tapis n'ubwasti).
Ikindi ubu barimo kwandika nimero ku ntebe. Ni nyuma y'uko mu Gushyingo 2023 hagiye hanze amashusho iyi Stade yamaze gushyirwamo uburyo bwo kwakamaza hifashishijwe ikoranabuhanga buzwi nka "Led Display Boards", aho basaga n'abarimo bagerageza iyi sisiteme bahereye ku kwamamaza "Visit Rwanda" yanyuzwagamo.
Bigaragara ko byibuze kuyivugurura bishobora kuba bigeze nko kuri 85%, no kuyisakara hasigaye igice gito.
Mu ntangiriro za 2022 ni bwo iyi Stade yakiraga ibihumbi 25, sosiyete y'ubwubatsi y'abanya-Turikiya, SUMMA yatangiye kuyivugurura ikazajya yakira abantu ibihumbi 45.
Muri gahunda igomba kuba yuzuye muri Gicurasi 2024 aho izakira imikino y'igikombe cy'Isi cy'abakanyujijeho muri ruhago kizabera mu Rwanda.
Ni kibuga inyuma kizaba gitatswe n'Imigongo ifite amateka akomeye mu mateka y'u Rwanda.
Iyi Stade yazamuwe hejuru aho hongeweho ikindi izaba ari inyubako isakaye hose ahicarwa n'abantu usibye mu kibuga gusa kuko ari byo amategeko ya FIFA agena ko ubwatsi bugomba kubona izuba kugira ngo butangirika. Izashyirwamo ibikoresho bizatuma ishobora kwakira imikino irimo Rugby.
Ni umushinga ugizwe n'ibindi bice birimo Petit Stade na Paralympique; zombi zizavugururwa ku buryo zizaba ziri ku rwego mpuzamahanga cyo kimwe n'uko Kigali Arena imeze n'uko Stade Amahoro izaba imeze.
Source : http://isimbi.rw/siporo/article/stade-amahoro-ubwatsi-bwatangiye-gushyirwamo-amafoto