Ntabwo bisanzwe kubona abahanzi babiri bakomeye bakunze kugereranywa cyangwa basa nk'abahanganye ko umwe muri bo yakwerura ngo ashimagize undi, ahubwo akenshi usanga bahugira mu kwerekana ko buri umwe arenze mugenzi we mu buryo butandukanye.
Mu nkuru uyu mwaka zakunze guca ibintu mu myidagaduro yo muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, no ku mbuga nkoranyambaga wasangaga inyinshi ari izigereranya Beyonce na Taylor Swift. Zimwe zerekana ko Taylor arenze kuri Beyonce mu gihe izindi zavugaga ko Beyonce arenze kuri Taylor ndetse ko badakwiye kujya mu cyiciro kimwe.
Beyonce na Taylor Swift bakunze kugereranywa cyane muri uyu mwaka
Kuri ubu Taylor Swift ku giti cye yagize icyo avuga kuri mugenzi we Beyonce bafatanije kwiharira umwaka wa 2023. Mu gice cya kabiri cy'ikiganiro Taylor Swift yagiranye n'ikinyamakuru Time Magazine giherutse kumugira umuntu w'umwaka 'Person Of The Year', yagarutse kandi no kumubano we na Beyonce ufatwa nk'umwamikazi w'umuziki wo muri Amerika.
Taylor Swift yagize ati: 'Sinjya mbimenyera kubona abantu bangereranya na Beyonce buri gihe iyo mbibonye birantungura. Beyonce ni umuhanzikazi mwiza mfatiraho urugero, murabizi niwe umaze imyaka ibiri ariwe muhanzi w'umugore wa mbere w'ikinyacumi. Mu maso yanjye mbona ntamuhanzikazi ukoracyane nkawe kandi sinjye njyenyine ubibona cyangwa wifuza kugora ibyo akora''.
Taylor Swift yavuze ko Beyonce ari umuhanzikazi mwiza afatiraho urugero
Agaruka ku mubano bafitanye wihariye dore ko baherutse gutungurana ubwo Beyonce yashyigikiraga Taylor mu imurika rya filime y'ibitaramo bye yise 'Taylor Swift:The Eras Tour', ndetse na Taylor agaherekeza Beyonce mu Bwongereza kumurika filime y'ibitaramo bye yise 'Renaissance: A Film By Beyonce'. Ibi byatunguye benshi kubona aba bahanzikazi basa nk'abahanganye bashyigikirana kuri uru rwego.
Taylor Swift yavuze ko abifata nk'icyubahiro iyo abonye bamugereranya na Beyonce
Mu magambo ye Taylor Swift yagize ati: 'Ntabwo abantu bari baziko njye na Beyonce turi inshuti. Yego ntituri za nshuti zihorana cyangwa zihamagarana buri munsi ariko dufitanye ubushuti bumaze igihe.Â
Beyonce ni umuntu tuvugana akangira inama, iyo mfite nk'ibitaramo bikomeye akenshi nkunda kumubaza uburyo bwihariye nakwitwara imbere y'abafana kuko niwe mbona uzi kwitwara neza kurubyiniro aho yaba ari hose. Rero njyewe simbifata nabi iyo mbonye batugereranya ahubwo mbifata nk'icyubahiro kuko Beyonce ni umuhanzikazi buri wese yifuza kugereranywa nawe kuko bigaragaza ko nawe uba wakoze cyane''.
Beyonce na Taylor Swift baherutse gutungurana bagirana ibihe byiza mu gihe byavugwaga ko bahanganye
Ibi Taylor Swift abitangaje mu gihe umwaka wa 2023 uri kugana ku musozo waranze n'inkuru zibagereranya nyishi dore ko bose basohoreye albums mu gihe kimwe ndetse bakanatangira ibitaramo bizenguruka Isi mu kwezi kumwe, byumwihariko ibi bitaramo byabo ni nabyo byinjije agatubutse muri uyu mwaka.