Tembera Ubusitani bugiye kuberamo ubukwe bwa... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuntu avuze ko urugendo rw'ubuzima bwa The Ben na Pamella bwatangiye kuwa 09 Mutarama 1987, ubwo uyu muhanzi w'ikimenyabose yabonaga izuba rukaza rugakomeza ku wa 31 Mutarama 2000, ubwo Pamella yavukaga ntiyaba agiye kure cyane.

Nubwo muri iyo myaka aba bombi batari baziranye gusa mu igeno ry'Imana yari ibizi ko mu mwaka wa 2019 bazahura buri umwe agashima undi nyuma y'imyaka igera kuri ine bakereka inshuti n'abavandimwe kimwe n'abakunzi babo ibirori byakataraboneka.

Ibyo bikaba byaranatangiye kwizerwa na benshi ubwo The Ben yateraga ivi kuwa 17 Ukwakira 2021 muri Maldives asaba Uwicyeza ko bazabana undi na we atazuyaje,akabimwerera akemera no kwambara impeta y'integuza bikaza no kurushaho gufata intera ku wa 31 Kanama 2022 basezerana imbere y'amategeko.Ibirori byaba bombi byashyushye amatsiko abantu bayafite ari benshi

Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ukuboza 2023 kuri Mlimani Jali, ubusitani bumaze kubaka izina mu kwakirira ubukwe ari nabwo twifuje kubereka mu buryo bw'amafoto, The Ben azasaba anakwe Uwicyeza Pamella.

Mu gihe ku wa 23 Ukuboza 2023 aribwo aba bombi bazasezerana imbere y'Imana n'abantu bakanakora ibirori byitezwe na benshi byo kwakira abakunzi babo bizabera muri Kigali Convention Center.Ubusitani buzaberamo umuhango wo gusaba no gukwa kwa The Ben na Pamella buragutse Mlimani Jalia yitabwaho uko bikwiye kose maze byahura n'abahanga mu kurimbisha ahabera ubukwe hakarushaho gusa nezaBuri umwe ahategura uko abyifuza bikarushaho guha igisobanuro ibirori bye






Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137587/tembera-ubusitani-bugiye-kuberamo-ubukwe-bwa-the-ben-na-pamella-amafoto-137587.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)