The Ben na Pamella bahanzwe amaso! Ubukwe buh... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Niba ukurikiranira hafi biragoye kuba kuva muri 2019 ubwo hatangiraga kunugwanugwa inkuru z'urukundo rwa The Ben na Pamella kugeza uyu munsi, waba utarumva ko ubukwe bwabo buri mu mpera z'umwaka wa 2023, kuko ibyo kuba bakundana byo abanyarwanda bose bamaze kubimenya yewe na benshi mu bakurikiranira hafi imyidaduro y'Akarere.

Dore ko aba bombi bakomeje kugenda bagaragara bari kumwe mu bihugu bitandukanye birimo Uganda, Tanzania, u Burundi n'ibindi binyuranye, sibwo bukwe bwa mbere bw'ibyamamare nyarwanda bubaye ariko buri mu bwitezwe na benshi muri iki gihe.

Ahanini bishingiye ku mazina aremeye abagiye kurushinga bafite kimwe no ku bintu by'udushya byatangiye ku buranga mu bihe by'imyiteguro birimo kuba baramaze gufungura urubuga uwifuza kabatwerera cyangwa kugura itike yo kuzabwitabira yakwifashisaha ruzwi nka thebenandpamella.com bakaba kandi bazakomeza ku rwifashisha banyuzaho amakuru anyuranye y'ubuzima bwabo yaba muri ibi bihe na nyuma yabyo.

Uzumva hari abakora ikigereranyo ko binyuze mu ntwererano, The Ben na Pamella bashobora kuzabona abarirwa muri za  Miliyari.

Hamwe n'iyi nkuru igezweho twifuje kugira ngo tubagezeho ubundi ubukwe bwigeze kubaho mu mateka y'Isi bwatwaye akayabo, burimo ubwatwaye Miliyari zisaga 110Frw.

(10) Ubukwe bwa Elizabeth Taylor na Larry Fortensky

Aba bombi bakaba barasezeranye mu mwaka wa 1991, ubukwe bwabo butwara arenga Miliyari 4Frw, bwitabiriwe n'abatumirwa 160, bubera mu gace ka Michael Jackson's Neverland muri Santa Yney Valley ho muri California.

Ni ubukwe bwitabiwe n'ibyamamare bitandukanye byo muri Hollywood, amafaranga menshi akaba yaragiye mu gushaka abashinzwe umutekano ngo ubukwe bwaba bombi bubashe kurangira mu mahoro, aho abarenga 100 bahawe akazi barimo n'uwahoze ari umusirikare w'igihugu cya Israel.

Umugore muri ubu bukwe yaserukanye ikanzu ya Miliyoni zisaga 250Frw, baje gutandukana nyuma y'imyaka 5 babanye gusa bakomeza kuba inshuti magara kugera muri 2011 ubwo Taylor yitabaga Imana.

(09) Ubukwe bwa Liza Minnelli na David Gest

Bwatwaye arenga Miliyari 4.2Frw, bwabaye mu mwaka wa 2002, bubera muri New York, bwitabiriwe n'abantu 600. Mu busanzwe Liza akaba ari umuririmbyi wigwijeho ibigwi mu gihe David yari umwe mu bashakira amasoko abahanzi bagezweho byari ibicika.

Ubukwe bwatashywe n'ibyamamare bitandukanye ndetse Michael Jackson ari mu basore bari bagaragiye umugeni. Ibyishimo byabo gusa ntiibyatinze kuko baje gutandukana ndetse nabi bidatinze.

(08) Ubukwe bwa Chelsea Clinton na Marc Mezvinsky

Arenga Miliyari 5Frw niyo yagiye ku bukwe bwaba bombi,  bwabaye muri Nyakanga 2010 bwitabirwa n'abarenga 500, bubera muri New York.

Ubu bukwe bw'umukobwa w'uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Bill Clinton na Senateri Hillary Clinton buri mu bwavugishije benshi ku Isi kugeza n'ubu.

Muri ubu bukwe umugeni yambaye ikanzu ebyiri, iyari ihenze ikaba yaratwaye asaga Miliyoni 200Frw mu gihe andi mafaranga yagiye mu bindi bintu bitandukanye birimo indabo za Miliyoni 500Frw, kurimbisha icyanya cyabereyemo ibi birori Miliyoni 600Frw, kimwe na Miliyoni 200Frw zishyuwe mu birebana n'umutekano.

(07) Ubukwe bwa Wayne Rooney na Coleen McLoughlin

Bwatwaye asaga Miliyari 8Frw,bwabaye mu mwaka wa 2008 bubera mu gace ka Cervara hafi ya Genoa ho mu  Butaliyani, bwitabiriwe n'abashyitsi b'imena 64 bo mu  Bwongereza.

Amafaranga menshi yakoreshejwe muri ubukwe [Miliyari 4.2Frw], bakaba barayishyuwe n'ibinyamakuru byifuzaga amafoto yihariye y'ubu bukwe yo gukoresha mu nkuru zabo.

(06) Ubukwe bwa Lolita Osmanova na Gaspard Avdolyan

Ntibuzibagirana kubera amateka yaburanze n'akayabo kabugiyeho gahora kagaruka umunsi ku wundi. Bwabereye muri Los Angeles,mu mwaka wa 2017, bwatwaye arenga Miliyari 10Frw.

Bwari ubukwe budasanzwe bw'umukobwa w'umunyemari kabuhariwe mu gihugu cy'u Burusiya, abahanzi baburirimbyemo ni  Jason Derula na Lady Gaga,byemezwa ko bishyuwe asaga Miliyari 2Frw.

(05) Ubukwe bwa Michael Jordan na Yvette Prieto

Bwabaye muri Mata 2013, butwara Miliyari zisaga 10Frw, bwitabiriye n'abantu 300 bubera muri Florida.

Ubukwe bwabo bwasusurukijwe n'ibyamamare mu muziki nka Usher, K'John na Robin Thicke.

(04) Ubukwe bwa Angelababy na Huang Xiaoming

Bwabaye mu mwaka wa 2015,butwara asaga  Miliyari 31Frw, bwitabiwe n'abantu b'ibikomerezwa bagera ku bihumbi 2, bubera mu mujyi rurangiranwa mu Bushinwa wa Shangai.

Bimwe mu bintu bitazibagirana muri ubu bukwe, ni umutsima muremure bari bakoresheje [Gato] kimwe n'imyambaro ya Dior bari bambaye.

(03) Ubukwe bwa Prince William na Kate Middleton

Buri mu bwatwaye akayabo ka Miliyari 34Frw ,hari mu mwaka wa 2011 imbere y'abantu 1900 bari bateraniye mu ngoro ya Westmister Abbey.

Aba bombi bikaba byitezwe ko ntakabuza igihe kizagera bakaba aribo bafata intebe y'u Bwami bw'u Bwongereza nk'Umwami n'Umwamikazi.

Umutekano ukaba uri mu byatwaye amafaranga menshi hamwe n'ikanzu yari yambawe na Kate Middleton y'asaga Miliyari 434Frw.

(02) Ubukwe bwa Vanisha Mittal na Amit Bhatia

Bwabaye mu mwaka wa 2004, bwitabirwa n'abantu 1000,bukaba bwaratwaye asaga Miliyari 66Frw.

Mu gace Veau le Vicomte umuherwe uri mu ba mbere batunze agatubutse mu Isi, Lakshmi Mittal,yatunguje umukobwa we Vanisha Mittal ubukwe bw'akataraboneka.

Umuhanzikazi Kylie Minoguwe ari mu baririmbiye abageni, yishyuwe Miliyoni zirenga gato 330Frw.

Ntibyatinze ariko kuko baje gutandukana mu mwaka wa 2013.

(01) Ubukwe bwa King Charles na Princess Diana

Imyaka  42 irirenze  habaye  ubukwe budasanzwe mu Bwami bw'u Bwongereza.Bwabaye mu  1981 ubwo Umwami w'u Bwongereza uriho ubu yasezeranaga na nyakwigendera Princess Diana.

Aba bombi bakaba aribo babyaranye Prince Harry na Prince William amazina aremeye Isi ya none.

Ubu bukwe bwabereye muri Katederali ya St Paul, bukaba bwaritabiwe n'abanyacyubahiro bagera ku 3500.

Bwatwaye akayabo k'asaga  Miliyari 110Frw,nubwo hari kera ariko binyuze kuri televiziyo zitandukanye ku Isi bwakurikiwe na Miliyoni 750.

Miliyoni 150Frw nizo zatanzwe mu kurimbisha ahabereye ibi birori byakoreshejwemo gato zinyuranye zigera kuri 27. 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137464/the-ben-na-pamella-bahazwe-amaso-ubukwe-buhenze-mu-mateka-yisi-harimo-ubwatwaye-asaga-mili-137464.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)