Umuhanzi Nyarwanda Mugisha Benjamin [The Ben] yasabye anakwa umugore we Uwicyeza Pamella bari bamaze igihe barasezeranye imbere y'amategeko.
Ni umuhango wabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Ukuboza 2023 ubera mu Busitani wa Jalia Hall i Rusoro.
Uyu muhango ukaba witabiriwe n'ibyamamare bitandukanye birimo na murumuna wa The Ben, Green P wari umaze iminsi uba Dubai aho yagiye gushakishiriza ubuzima.
The Ben akaba yari agaragiwe n'ibyamamare birimo umuhanzi akaba n'umunyamakuru Andy Bumuntu, abahanzi Muneza Christopher, Igor Mabano ndetse n'umuraperi K8 Kavuyo.
Ni umuhango kandi witabiriwe na Munyakazi Sadate wahoze ayobora Rayon Sports, hari kandi umuhanzi n'umunyamakuru Uncle Austin, Muyoboke Alex, Israel Mbonyi, David Bayingana, Sherrie Silver na Mwiseneza Josiane.
Abitabiriye uyu muhango kandi bakaba basusurukijwe n'itorero Ibihame by'Imane.
Nyuma y'umuhango wo gusaba no gukwa biteganyijwe tariki ya 23 Ukuboza 2023 ari bwo bazasezerana imbere y'Imana ndetse habe n'umuhango wo gushyingirwa aho bizabera muri Kigali Convention Centre.
Mbere y'uko ubu bukwe buba, The Ben na Pamela abadafite ubutumire bari bashyiriweho uburyo bwo kuzakurikirana ubu bukwe mu buryo bwa 'Live' binyuze kuri Website ya www.thebenandpamela.com, aho wasabwaga kwishyura ibihumbi 10.
The Ben na Uwicyeza Pamela witabiriye Miss Rwanda 2019, bakoze ubukwe nyuma y'uko tariki ya 31 Kanama 2023 basezeranye imbere y'Amategeko mu muhango wabereye mu Murenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.
Ni nyuma y'uko Mu Kwakira 2021, bari mu Kirwa cya Maldives giherereye mu Nyanja y'Abahinde mu gice cyo mu Magepfo ya Asia aho bari bagiye kuruhuka, The Ben yafashe umwanzuro asaba umukunzi we Uwicyeza Pamela ko yazamubera umugore maze igihe basigeje ku Isi cyose bakakimara bari kumwe, undi atazuyaje yaremeye maze The Ben amwambika impeta ya fiançailles.
Kuva muri 2020 ni bwo binyuze ku mbuga nkoranyambaga za bo The Ben na Pamela bagiye baca amarenga y'uko bakundana, ni nyuma y'uko byari byatangiye guhwihwiswa muri 2019 ariko bakirinda kuba bagira icyo babitangazaho.