Umuhanzi Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben yashyize hanze indirimbo nshya yise 'Ni Forever' yahimbiye umugore we yari utegerejwe na benshi nyuma y'igihe ayiteguza.
Ni indirimbo yumvikanamo amagambo meza yitsa ku rukundo yahimbiye umufasha we Uwicyeza Pamella, akaba ari na we ugararagara mu mashusho ya yo. Yatunganyijwe mu buryo bw'amajwi na Kozze ukorera muri Country Records mu gihe amashusho ya yo yayobowe akanatunganywa na John Elarts wo mu Burundi.
The Ben yashyize hanze iyi ndirimbo nyuma y'imyaka igera kuri ibiri adasohora indirimbo, ikaba yari itegerejwe na benshi, baherukaga kumwumva mu ndirimbo 'Why' yakoranye na Diamond Platnumz.
Mbere y'uko Tiger B ashyira hanze iyi ndirimbo yabanje kunyuza amaso muri comment zirenga ibihumbi bitatu, ziri ku ifoto aherutse gusangiza abamukurikira akababwira ko uzabasha gutahura izina ry'indirimbo ye nshya azahabwa igihembo cy'amadorari 500, ngo amenye uwatsinze amushyikiriza igihembo cye.
Icyo gihe, The Ben yagize ati "Indirimbo nziza iraje........ Mu minsi ibiri gusa (ku wa Gatandatu), umuntu wa mbere uri butahure izina rya yo aratsindira $500."
Nyuma yo gucisha amaso mu burumwa burenga ibihimbi bitatu, The Ben yatangaje ko uwatsindiye aya madarari 500 angana n'ibihumbi 620Frw, ari uwitwa Monique Karemera wavuze ko iyi ndirimbo yitwa 'Ni Forever' yemeza ko agiye gushyikirizwa impano yatsindiye.
Icyo gihe uyu muhanzi yari yatangaje ko iyi ndirimbo izasohoka ku wa 16 Ukuboza 2023, nyuma y'umunsi umwe akoze ubukwe. Dore ko ejo hashize ku wa 15 Ukuboza 2023 ari bwo yasabye akanakwa umukunzi we Uwicyeza Pamella, mu muhango wabereye kuri Jalia Hall & Garden witabiriwe n'ibyamamare bitandukanye.
RUKUNDO Sulaiman / ISIMBI.RW
Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/the-ben-yashyize-hanze-indirimbo-yahimbiye-umugore-we-video