Nyuma y'imyaka itari micye nta ndirimbo The Ben asangiza abamukurikira ku mbuga ze zicururizwaho umuziki zirimo na YouTube, ndetse agatangaza ko byabanje kumugora kwibuka 'Password' yayo, yashyize yongera gushyiraho indirimbo.
Ni indirimbo yitwa 'Ni Forever' ishingiye ku nkuru y'urukundo rwe na Uwicyeza Pamella bamaze kuba umwe mu mategeko banitegura guhamya isezerano ryabo imbere y'Imana kuwa 23 Ukuboza 2023.
Iyi ndirimbo yatunganijwe mu buryo bw'amajwi na Kozze umwe mu bahanga babarizwa muri Country Records naho amashusho yayo anagaragaramo Pamella atunganywa na John Elarts.
Wumvise neza amagambo uko yanditse n'ibiyikubiyemo wumva ko ari ukuri ku mutima n'amarangamutima The Ben yasutse. Iyi ndirimbo igiye hanze nyuma y'amasaha macye The Ben asabye akanakwa Pamella mu muhango wabaye kuwa 15 Ukuboza 2023.