Thierry Froger nyuma yo kumva ibyo abafana bamwifuzaho yatangaje ijambo rikomeye n'ubundi rikora mu gikomere aba bafana yafashe nko kwirushya mu byo barimo - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Thierry Froger nyuma yo kumva ibyo abafana bamwifuzaho yatangaje ijambo rikomeye n'ubundi rikora mu gikomere aba bafana yafashe nko kwirushya mu byo barimo

Ku munsi w'ejo hashize ikipe ya APR FC yakinnye umukino n'ikipe ya Gasogi United, umukino urangira ikipe zombi zinganyije ubusa ku busa bigoranye cyane.

Nyuma y'umukino abafana batangaje amagambo akomeye benshi bongera kwibutsa ubuyobozi ko bakumbuye Adil Erradi Mohamed wagiye batabyifuza nubwo yashinjwaga umwuka mubi muri iyi kipe.

Aba bafana banavuze ko umutoza Thiery Froger Ari kwica ikipe ndetse bakumbuye Shaiboub mu kibuga ndetse na Bizimana Yanick ariko uyu mutoza ntabwo abikozwa ibyo abafana bavuga.

Umutoza w'ikipe ya APR FC Thiery Froger mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru yavuze ko abanyamahanga bose ikipe ifite batajya mu kibuga ahubwo ari we ufite guhitamo abakina ariko kandi ashishikariza abafana gukomeza ibyo barimo gukora abafana.



Source : https://yegob.rw/thierry-froger-nyuma-yo-kumva-ibyo-abafana-bamwifuzaho-yatangaje-ijambo-rikomeye-nubundi-rikora-mu-gikomere-aba-bafana-yafashe-nko-kwirushya-mu-byo-barimo/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)