Thierry Froger yavuze kuri Shiboub na Bindjeme ashinjwa kwima umwanya #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umutoza wa APR FC, Thierry Froger avuga ko atitaye ku bakinnyi abafana baririmba ko badahabwa umwanya wo gukina, ngo shampiyona ni ndende buri se azahabwa umwanya wo gukina.

Bitewe n'umusaruro wari umaze iminsi ugaragara mu ikipe ya APR FC, abafana b'iyi kipe bagiye bagaragaza kutishimira umusaruro w'umutoza Thierry Froger bamuririmba ko nta mutoza bafite.

Ibi bikiyongeraho kuririmba umunya-Sudani, Sharaf Eldin Shiboub n'Umunya-Cameroun Salomon Banga Bindjeme bibaza impamvu badakina.

Abajijwe igihe azahera umwanya aba bakinnyi baririmbwa n'abafana yavuze ko atitaye ku bo abafana baririmba kuko we icyo areba ari ibibera mu kibuga.

Ati "Njyewe ntabwo numva ngo ni nde abafana baririmbye. Njyewe ikinshishikaje ni ibibera mu kibuga, abari muri stade bafite uburenganzira bwo gukora ibyo bashaka."

Yavuze ko abakinnyi bose bagomba guhatanira umwanya umeze neza akaba ari we ukina kandi shampiyona ni ndende buri wese azahabwa umwanya cyane ko n'ikipe yatangiye ku munsi wa mbere atari yo yakinnye ku munsi wa 3.

Shiboub abafana ntibumva ukuntu adakina
Bindjeme abafana bifuza kumubona ari mu kibuga
Thierry Froger avuga ko buri umwe azahabwa umwanya wo gukina



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/thierry-froger-yavuze-kuri-shiboub-na-bindjeme-ashinjwa-kwima-umwanya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)