Titi Brown umaze Ukwezi agizwe umwere ashobo... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Titi Brown yafashwe ku wa 10 Ugushyingo 2021, afatirwa i Gikondo n'Urwego rw'Ubugenzacyaha mu Rwanda RIB. Icyo gihe, akaba yarafashwe arimo gutegura igitaramo cya Omah Lay.

Ku wa 10 Ugushyingo 2023 nibwo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwemeje ko ikirego cy'ubushinjacyaha nta shingiro gifite icyo gihe urukiko rutegeka ko Titi Brown ahita afungurwa. 

Titi Brown yafunguwe ku munsi umwe n'uwo yafungiweho mu mwaka wa 2021 ashinjwa ibyaha birimo gusambanya umwana utari yuzuza imyaka y'ubukure asabirwa gufungwa imyaka 25 ariko urukiko ruza kwanzura ko ari umwere.

Nyuma yo gufungurwa, Titi Brown yeretswe urukundo n'abantu benshi bamufashije mu buryo bw'ubushobozi ndetse n'abandi bamuhaye ubufasha bukomeye bwo kumuhumuriza dore ko ubwo yasohokaga yatangaje ko afite ihungabana.

None ku wa 12 Ukuboza 2023, hamenyekenye ko ubushinjacyaha bwamaze gutanga ubujurire ko butemerenywa n'imikirize y'urubanza basaba ko bahabwa ubutabera buboneye.

Ubusanzwe,Ikirego cy'ubujurire gitangwa mu rukiko rwisumbuye ku rwaburanishije urubanza, bigakorwa mu gihe kitarenze iminsi 30 icyemezo cy'urukiko gitangajwe. 




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137512/titi-brown-umaze-ukwezi-agizwe-umwere-ashobora-gusubira-mu-rukiko-137512.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)