Tshisekedi Kuvuga ko yarasa Kigali ari i Goma ni uko yohereje abasirikare ntawasubirayo- Viateur #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Viateur Rutagengwa yabitangaje mu kiganiro yagiranye na UKWEZI TV, aho akunze kugaruka ku bibazo by'umutekano biba bivugwa mu karere k'ibiyaga bigari.

Uyu mugabo uri mu kiruhuko wanarwanye urugamba rwo muri Congo Kinshasa ikiri Zaire ubwo hacyurwaga impunzi z'Abanyarwanda zari zimeze nk'izafashwe bugwate n'umutwe w'abarwanyi bahoze mu gisirikare cya Habyarimana cyokoze Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu minsi ishize ubwo Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi yari mu bikorwa byo kwiyamamariza gukomeza kuyobora Igihugu cye, yavuze ko ashobora kurasa umurwa mukuru w'u Rwanda Kigali, yibereye i Goma.

Rutagengwa avuga ko izi mvugo za Tshisekedi zisa nk'amashyengo, kuko ibyo avuga abizi neza ko atabikora kandi ko n'iyo yabigerageza bitamuhira.

Ati 'Byaransekeje kandi birananshimisha kuko na we azi neza ko igisirikare cye kidashobora gukandiraho mu ntambara y'ubutaka. We mu rwego rwo kwiyamamaza agira ngo yumvishe Abanyekongo, yarababwiye ati 'nshobora kurasa i Kigali ntiriwe noherezayo n'abasirikare', kuko azi neza ko aramutse abohereje nta n'umwe wasubirayo.'

Viateur we avuga ko abona bidashoboka ko Congo yakohereza abasirikare ngo baze kurwana n'u Rwanda ku ntambara y'ubutaka, ndetse ko no kuba barasa bakoresheje imbunda zirasa kure, nk'uko byatangajwe na Tshisekedi, abona na byo bidashoboka.

IKIGANIRO CYOSE
https://youtu.be/jppIMsP5-oI?t=485

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Tshisekedi-Kuvuga-ko-yarasa-Kigali-ari-i-Goma-ni-uko-yohereje-abasirikare-ntawasubirayo-Viateur

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)