Tyla, Asake, Davido na Tems mu basusurukije B... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bimaze kumenyerwa ko buri mwaka, uwahoze ari Perezida wa Amerika, Barack Obama atangaza indirimbo zamunyuze zikamukora ku mutima. N'uyu mwaka rero yamaze gushyira hanze urutonde rw'indirimbo 27 yakunze cyane mu 2023.

Mu ndirimbo Barack Obama yashyize ahagaragara, harimo indirimbo z'abahanzi bakomoka mu gihugu cya Nigeria zakunzwe zikamenyekana cyane, zirimo Unavailable y'umuhanzi Davido yafatanije na Musa Keys,;

Sittin' On Top Of The World ya Burna Boy yahuriyemo na 21 Savage, Amapiano ya Asake na Olamide, iya Tems yise 'Me & U,' ndetse n'iy'umuhanzikazi Tyla ukomoka muri Afurika y'Epfo yaciye ibintu kuva yajya ahagaragara yise 'Water.'

Abandi bahanzi bakoze indirimbo zikanyura iki cyamamare, harimo Beyonce na Kendrick Lamar bahuje amaboko bagakora indirimbo yitwa 'America Has A Problem,' Megan Thee Stalion wakoze iyitwa 'Cobra,' Blondshell wahimye iyitwa 'Joiner,' n'abandi benshi.

Kuri urwo rutonde hagaragayeho umuziki wo hirya no hino ku isi harimo Latino, pop, Afrobeats, Hip-hop, Grime, Reggaeton, Reggae, Dancehall, R&B, na Soul.

Asangiza uru rutonde abamukurikira ku rubuga rwa X, Obama yanditse ati: "Dore zimwe mu ndirimbo nakunze cyane muri uyu mwaka. Wamenyesha niba hari abahanzi cyangwa indirimbo zindi ngomba kureba.'

Barack Obama yatangaje indirimbo yakunze cyane mu 2023

Urutonde rw'indirimbo zanyuze Back Obama muri uyu mwaka Â 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138125/tyla-asake-davido-na-tems-mu-basusurukije-barack-obama-mu-2023-138125.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)