U Rwanda rwamaganiye kure ibyatangajwe na Perezida w'u Burundi warushinje gufasha RED Tabara #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni nyuma y'uko kuri uyu wa Gatanu Perezida Evariste Ndayishimiye abitangarije mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru.

Ubwo yagarukaga ku mutwe wa RED Tabara uherutse kugaba ibitero mu Burundi ukivugana ababarirwa muri 20, Perezida Ndayishimiye yashinje u Rwanda gufasha uyu mutwe.

Yagize ati 'Iyo mitwe ihabwa icumbi, ibyo kurya, ibiro bakoreramo, amafaranga n'Igihugu bicayemo, ni aho mu Rwanda.'

Mu itangazo ryashyizwe hanze na Guverinoma y'u Rwanda mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu, tariki 29 Ukuboza 2023, u Rwanda rwahakanye ibi birego.

Muri iri tangazo Guverinoma y'u Rwanda itangira ivuga ko 'yamaganye ibitekerezo bya Nyakubahwa Évariste Ndayishimiye, Perezida wa Repubulika y'u Burundi, ushinja u Rwanda gufasha imitwe yitwaje intwaro y'Abarundi iba mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.'

Iri tangazo rikomeza rigira riti 'u Rwanda ntaho ruhuriye mu buryo bumwe cyangwa ubundi n'umutwe uwo ari wo wose w'Abarundi.'

Guverinoma y'u Rwanda kandi yibukije ko mu bihe byatambutse yashyikirije iy'u Burundi abarwanyi b'Abarundi bambutse mu Rwanda mu buryo butemewe n'amategeko, ndetse bigakorerwa mu maso y'urwego rushinzwe kugenzura ibikorwa bya gisirikare mu karere ruzwi nka EJVM (Expanded Joint Verification Mechanism).

Guverinoma y'u Rwanda ikomeza 'isaba Guverinoma y'u Burundi gukemura ibibazo byayo binyuze mu nzira z'ibiganiro aho babikemura mu bwumvikanye.'

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/U-Rwanda-rwamaganiye-kure-ibyatangajwe-na-Perezida-w-u-Burundi-warushinje-gufasha-RED-Tabara

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)