Uburemba ni iki ? Ese Uburemba buravugwa ? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Burya umugabo ufite uburemba bimugiraho ingaruka mu mitekerereze no mu mibanire ye n'umufasha we , bikaba byanatuma yitakariza icyizere n'icyanga cy'ubuzima , mur iyi nkuru turakubwira igisobanuro cy'uburemba , tunakubwire niba bushobora kuvugwa .

Uburemba ni iki?

Bvuga uburemba mu gihe umugabo igitsina cye kinanirwa gufata umurego cyangwa kikaba kidafite imbaraga ku buryo adashobora gutera akabariro neza .

 

Ariko burya n'umugabo ufite igitsina gifata umurego ariko bikaba bidahagije ngo atere akabariro abashe kugeza mugenzi we ku ndunduro y'ibyishimo , aho bigera mu  gikorwa hagati igitsina cye kikanga , nabwo babyita uburemba .

 

Ni iki gitera uburemba ?

Hari impamvu nyinshi zitera uburemba zirimo

  • Imihangayiko ikabije
  • indwara z'agahinda gakabije
  • Indwara z'umutima zituma amaraso adatembera neza
  • Indwara ya Diyabete
  • Umubyibuho ukabije
  • Kuba mu buryo karemano ufite umusemburo muke wa testesterone
  • Kunywa itabi n'inzoga z'umurengera
  • Kurya nabi
  • Kudakora imyitozongoraoramubiri

Hari imiti ishobora gutera iki kibazo irimo nk'imiti ya hypertension nindi myinshi …

 

Ni gute wakwivura uburemba ?

Burya uburemba buravugwa , ariko ni byiza kuganira na muganga ukamenya uburyo bwiza wakoresha mu kwivura uburemba .

 

Uburyo bwo kwivura uburemba burimo

1. Guhindura imyitwarire

  • Kurya indyo yuzuye ikungahaye ku ntungamubiri harimo imboga n'imbuto
  • Gukora imiyitozo ngororamubiri
  • Guhangana na Stress
  • Kureka kunywa inzoga n'itabi

2.Gukoresha imiti

Hari imiti ishobora kuvura ubu burwayi bw'uburemba irimo

  • Viagra
  • tadalafil
  • vardenafil

Iyi miti ikaba yongera ingano y'amaraso agera mu myanya y'ibanga bityo igitsina kikabasha gufata umurego umwanya munini .

3.Kuganirizwa

Cyane cyane nko ku muntu ufite indwara z'agahinda gakabije , nabyo bikaba byamufasha gukira iki kibazo .

 

4.Kubagwa

Hari igihe biba ngombwa ko ubagwa ariko ni gake cyane gashoboka , aho ushobora gukora ibyitwa penile implants , cyangwa ibyitwa vascular surgery .

 

Dusoza

Uburemba ku bagabo buravugwa , bitandukanye n'ubugumba , uburemba bushobora gufata buri wese , imyaka yose yaba agezemo , kwivura cyangwa kwivuza uburemba birashoboka kandi bishobora gukorwa wivuye wowe ubwawe bitewe n'impamvu yabiteye .

 

Ntukwiye guhangayika cyangwa ngo wihebe mu gihe wahuye nikibazo cy'uburemba , ahubwo menya impamvu yabiguteye , ubundi wivuze .

 SRC: UbuzimaInfo

The post Uburemba ni iki ? Ese Uburemba buravugwa ? appeared first on The Custom Reports.



Source : https://thecustomreports.com/uburemba-ni-iki-ese-uburemba-buravugwa/

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)