Ikipe ya Kiyovu Sports yageneye ubutumwa buhabura Rayon Sports, mu gihe habura uminsi umwe gusa ngo izi kipe zesurane.
Abafana ba Kiyovu Sports bafashe urupapuro maze bandikaho umubare 7, babinyujije ku rukuta rw'ikipe yabo ya Kiyovu Sports, bagira bati 'Ubuse hari umuntu utaziko 7+1 =8?'
Bishatse kuvuga ko Kiyovu Sports imaze imikino 7 idatsindwa na Rayon Sports, rero bakaba bashatse kuvuga ko ku mukino bafitanye ejo ku wa kabiri uzaba umukino wa 8 Rayon Sports itabatsinda.