Nyuma y'umukino w'Umunsi wa 12 wa Shampiyona, wahuzaga APR FC yanganyije na Gasogi United 0-0, abafana ba APR FC bagaragaje uburakari bukomeye baririmba ko batishimiye Umutoza Thierry Froger.
Mu kiganiro n'itangazamakuru, Chairman wa APR FC, Lt Col Richard Karasira yabajije ku buryo bakira ako gahinda k'abafana, maze avuga ko abafana baba bakwiye kumenya uko bitwara.
Yagize ati 'Abafana uba ugomba kubumva kuko baba bashaka gutsinda. Icyo tubasaba ni ukumenya uko bacunga ako gahinda kuko twe twitegura gutsinda rimwe na rimwe ntibiboneke.'
Yakomeje agira ati 'Icyangombwa ni uko tuyoboye nubwo ikinyuranyo atari kinini ariko turi aba mbere. Rimwe na rimwe amahirwe y'umupira arabura ariko tuba twihariye umukino.'
Abajijwe uko nk'ubuyobozi bubona umusaruro w'Umutoza Froger, abafana bo batagikozwa, yavuze ko bamwishimiye ndetse azasoza amasezerano ye.
Ati 'Umutoza turamwishimiye kuko ni uwa mbere muri shampiyona. Mu mezi ane cyangwa atanu amaze ntabwo yaba ahinduye cyangwa ngo amenye byose ku bakinnyi be.'
Lt Col Richard Karasira yakomeje avuga ko agifite amasezerano kandi azayasoza.
Ati 'Ntabwo umutoza umumenya mu mezi atatu. Ntituri ikipe ibyuka ikirukana umutoza. Tugomba kumuha umwanya, afite amasezerano y'umwaka kandi azawutoza ushire.'