Irushanwa rya CECAFA U18 ryaberaga mu gihugu cya Kenya, ryasojwe kuri uyu wa Gatanu ikipe y'igihugu ya Uganda yegukanye igikombe naho u Rwanda rutahana umwanya wa kane.
Umukino wa nyuma, ikipe y'igihugu ya Uganda yatsindiyemo Kenya wabaye ukuriye uwo u Rwanda rwatsindiwemo na Tanzania ibitego bitatu kuri kimwe.
Muri iyi mikino ya CECAFA U18, u Rwanda rwakinnye rwatsinze imikino 2 rutsindwa 3, muri iri rushanwa rwinjijwe ibitego 5 narwo rwinjiza 4.
Umukino wa nyuma wahuje ikipe ya Kenya yari yakiriye iri rushanwa ryaberaga kuri Sitade yitiriwe Jomo Kenyatta, warangiye Uganda yatsinze Kenya 2-1 bityo birangira yegukanye igikombe.
Irushanwa rya CECAFA U18 ryatangiye ku itariki ya 25 Ugushyingo risozwa kuya 8 Ukuboza 2023.
Bitegangijwe ko ikipe y'igihugu y'u Rwanda izahagaruka i Nairobi kucyumweru kwi saa 15:30 za Nairobi igere i Kigali kwi saa 18:30 za Kigali.
The post Uganda yegukanye CECAFA U18 2023, u Rwanda rutahana umwanya wa Kane mu irushanwa ryaberaga muri Kenya appeared first on RUSHYASHYA.