Uko akaboko Shiboub yimye umutoza wungirije ushinjwa kwirata no kwiyemera kabaye intandaro yo kubura umwanya muri APR FC #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ishyamba si ryeru muri APR FC hagati y'abakinnyi bamwe ndetse n'umutoza wungirije wa APR FC, Karim Khouda bitewe n'ibibazo bimwe na bimwe bitari ngombwa agirana na bo.

Mu minsi ishize ni bwo twabagejejeho inkuru y'uko uyu mutoza ari we waba utuma umutoza mukuru afata ibyemezo bidakwiye, ahanini bikekwa ko yaba agira ngo yirukanwe abe yasigarana ikipe kuko atari ubwa mbere byaba bibaye kuko hari aho yagiye abikora.

Nko muri 2015 yari umutoza wungirije muri JS Saoura yo muri Algeria, umutoza mukuru yaje kwirukanwa aba ari we usigarana ikipe nkuru, ibi bigasa n'ibyari byabaye muri 2014 ubwo na bwo yari umutoza wungirije muri JSM Béjaïa na yo muri Algeria yaje gusigarana ikipe igihe gito, kimwe n'uko muri 2019 ubwo yari umutoza wungirije muri CS Constantine yaje kuyisigarana ayitoza 2019-20.

Zitukwamo nkuru! Umusaruro wose w'ikipe uba ugomba kubazwa umutoza mukuru, iyo ikipe itsindwa ni we biba bigomba kubazwa.

Ni yo mpamvu iyo ikipe itsinzwe abafana bamuririmba bavuga ko nta mutoza ikipe ifite, gusa amakuru ISIMBI yamenye ni uko Thierry Froger, Umufaransa utoza APR FC yizera cyane umwugiriza bakomoka mu gihugu kimwe.

Amakuru avuga ko Thierry Froger nta kibazo na kimwe afitanye afitanye n'umuntu uwo ari we wese muri APR FC, gusa uwo umutoza wungirije yanze, na we ubwo aba yamwanze.

Mu busanzwe umutoza Thierry Froger ngo ni umutoza wumvikana ariko byagera ku mutoza wungirije bikaba ikibazo.

Amakuru avuga ko kuba myugariro ukomoka muri Cameroun, Salomon Banga Bindjeme adakina ari ukubera umutoza wungirije utamwiyumvamo, Thierry Froger kumukinisha bikaba byamushwanisha n'umwungiriza we akamurekera ku ntebe y'abasimbura.

Inshuro nyinshi aba ashaka icyatuma ashwana n'uyu mukinnyi ariko we akamubera umunyamwuga, abakurikirana imikino ya APR FC, barabibona akenshi iyo igice cya kabiri gitangiye ahita amutwara kwishyushya kandi abizi neza ko atari bumukinishe.

Nubwo umutoza Thierry Froger avuga ko kudakina k'umunya-Sudani, Sharaf Eldin Shiboub ari amahitamo ye nk'umutoza ndetse n'umubare w'abanyamahanga, si byo ahubwo ni Khouda Karim bagiranye ikibazo.

Tariki ya 25 Ugushyingo 2023 ubwo APR FC yanganyaga na AS Kigali 1-1 mu mukino w'umunsi wa 11, Shiboub watanze umupira wavuyemo igitego cya APR FC yaje gusimburwa na Nshuti Innocent mu gice cya kabiri.

Uyu mukinnyi yasohotse mu kibuga ntiyasuhuza abatoza n'abakinnyi bari ku ntebe y'abasimbura akomeza kwicara, ibi byabaje cyane umutoza Khouda Karim ukuntu Shiboub yamunyuzeho ntamusuhuze, byabaye ikibazo gikomeye ku buryo byanatumye imikino 3 yakurikiyeho atagaragara muri 18.

Amakuru aturuka muri APR FC hari abadatinya kwerura ko kunganya na Gasogi United na Kiyovu byatewe no kubura Shiboub.

Uretse ibi kandi, ni uko abakinnyi batishimiye imvugo zikomeye zirimo n'ibitutsi Khouda Karim abakoreshaho, aho ababwira nabi.

Amakuru ikinyamakuru ISIMBI gifite ni uko yitwara nk'umutoza mukuru kuko Thierry Froger nta bubasha afite bwo kumuvuguruza, abakinnyi babanza mu kibuga ni igitekerezo cye, abasimbura n'igihe bagiramo ni we ubigena.

Kugeza ubu APR FC iyoboye urutonde rwa shampiyona ya 2023-24 n'amanota 30, Musanze FC ifite 29, Police FC 28 n'aho Rayon Sports ikagira 26.

Khouda Karim (ubanza ibumoso) bivugwa ko ari we uvangira umutoza mukuru, Thierry Froger (iburyo)
Shiboub ni umwe mu bakinnyi batumvikana n'umutoza wungirije



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/uko-akaboko-shiboub-yimye-umutoza-wungirije-ushinjwa-kwirata-no-kwiyemera-kabaye-intandaro-yo-kubura-umwanya-muri-apr-fc

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)