Umugabo witwa Nizeyimana Mustafa yagiye kwiyahura kubera ko umugore we amuca inyuma agira Imana ntiyapfa none umugore yahise amwirukana mu nzu  - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umugabo witwa Nizeyimana Mustafa yagiye kwiyahura kubera ko umugore we amuca inyuma agira Imana ntiyapfa none umugore yahise amwirukana mu nzu.

Umugabo utuye mu karere ka Kicukiro witwa Nizeyimana Mustafa aratabaza nyuma yuko umugore we basezeranye imbere y'amategeko, Mukanyandwi Alice yamwirukanye mu nzu.

Uyu mugabo utuye mu kagari ka Bwabutenge mu Murenge wa Gahanga, Akarere ka Kicukiro, bwambere yagerageje kwiyahura muri Nyabarongo ariko ntiyapfa.

Ubusanzwe ngo uyu mugore bashakanye ataziko afite undi mwana, nyuma aza kumuzana, gusa ngo ibyo ntiyabitinzeho cyane ahubw nyuma umugore yajyaga amwaka amafaranga yo kujya gusura uyu mwana aho yigaga i Nyanza, aho kujyayo ahubwo akigira gusura Papa w'uwo mwana, ibyo akaba ari nabyo byamuteye kwiyahura.

Kuri ubu uyu mugabo arasaba ubutabera ngo kuko nyuma yo kwiyahura akagira Imana akarohorwa, kuva ubwo umugore yatangiye kujya amutoteteza kugeza naho amwirukanye mu nzu, none ubu ngo n'amafaranga yo gukodesha yaramushiranye.

 



Source : https://yegob.rw/umugabo-witwa-nzeyimana-mustafa-yagiye-kwiyahura-kubera-ko-umugore-we-amuca-inyuma-agira-imana-ntiyapfa-none-umugore-yahise-amwirukana-mu-nzu/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)