Umugeni yapfuye ku munsi we w'ubukwe bahita bamushyingura uwo mwanya #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni inkuru y'incamugongo , aho umusore yari yatumiye inshuti n'abavandimwe ndetse n'imiryango gusa bikarangira aguye mu mpanuka ibyari ibyishimo bigahinduka amarira.

 

Umusore witwa Amani Mollel, yagize agahinda gakomeye imbere y'abo yari yatumiye ngo bishimane  ku munsi we w'ubukwe.Uyu musore niwe witeruriye umurambo w'uwari umugeni we ibyari umuzero bihinduka amarira.

 

Ibi byabaye mu mpanuka yabaye tariki 29 ubwo Amani yari atwaye imodoka y'ubukwe maze akagongana n'imodoka nini y'ikamyo umugeni we agahita apfa.

 

Abari baje mu bukwe bwa Rehema Chao na Amani Mollel, bakubiswe n'agahinda nyuma y'ibyari bimaze kuba.Uyu musore yababaje benshi nyuma yo guhindura ubukwe bwe ikiriyo nyamara yari aziko agiye kubana akaramata n'umukunzi we bari bamaze kwitegura kubana.

 

Amagambo yatangajwe n'abaturage batuye mu Karere ka Mwanga ho muri Tanzania , bahujwe hamwe, ndetse bahamiriza itangazamakuru aya makuru y'urupfu rw'uyu mugore.

 

Amani yari aziko azajya mu Mujyi wa Arusha, mu kwezi kwa Ukuboza 2023 hamwe n'umukunzi we nyuma y'ubukwe gusa byose biba imfabusa.Ubwo Amani yakoraga impanuka , ntabwo ari umugore we gusa wapfuye kuko n'umubyeyi wa Amani witwa Agnes Chao w'imyaka 75 , n'umwana w'umukobwa witwa Irene Shija w'imyaka 15 wagombaga kubafasha muri ubwo bukwe bakaba bapfuye.

 

The post Umugeni yapfuye ku munsi we w'ubukwe bahita bamushyingura uwo mwanya appeared first on The Custom Reports.



Source : https://thecustomreports.com/umugeni-yapfuye-ku-munsi-we-wubukwe-bahita-bamushyingura-uwo-mwanya/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)