Umugore yajugunye umwana we w'amezi 8 mu nyanja amuziza kuba afite ubumuga bwo kutumva, atabarwa n'abagira neza #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ese birakwiye ko umuntu yangwa kubera ubumuga runaka abana nabwo ? Hari ubwo usanga abantu bafata nabi umuntu ufite ubumuga runaka bakirengagiza ko burya uwo muntu nawe ari umuntu nk'abandi ndetse nawe afite uburenganzira bungana nubwo abandi bantu Bose bafite.

Hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga bakomeje kuvugishwa n'inkuru yuyu mugore wakoze ikosa rikomeye ryo guta cyangwa kujugunya umwana we w'amezi 8 y'amavuko mu nyanja ya Indiana amuziza kuba abana n'ubumuga bwo kutumva.

Uyu mugore wataye umwana we mu Nyanja ya Indiana amuziza kuba afite ubumuga bwo kutumva, ubwo yajugunyaga umwana we mu Nyanja ya Indiana, abandi bagenzi bari kumwe mu bwato bamubonye maze bihutira gutabara uwo mwana kuko uwo mugore yari Akoze igikorwa cy'ubugwari.

Mu kwisobanura uyu mugore yavuze ko ubwo yakoraga ibyo bintu, yari yataye umutwe ndetse ko yari afite ihungabana muri we maze bigatuma ajugunya umwana we mu Nyanja ya Indiana.

 

Icyakora uyu mwana yatabariwe mu maguru mashya, kuri ubu uyu mwana ukiri muto ameze neza ndetse uyu mugore Ari mu maboko y'abashinzwe umutekano kugira ngo agezwe imbere y'urukiko ahanirwe ibyaha yakoze ndetse asobanure neza icyamuteye kujugunya umwana we mu Nyanja.

Source: News Hub Creator

The post Umugore yajugunye umwana we w'amezi 8 mu nyanja amuziza kuba afite ubumuga bwo kutumva, atabarwa n'abagira neza appeared first on The Custom Reports.



Source : https://thecustomreports.com/umugore-yajugunye-umwana-we-wamezi-8-mu-nyanja-amuziza-kuba-afite-ubumuga-bwo-kutumva-atabarwa-nabagira-neza/

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)