Inkuru ikomeje kuvugisha benshi ku mbugankoranyambaga ni inkuru y'uyu mugore w'imyaka 28 wo mu gihugu cya South Africa wari umwarimu akabivamo akajya korora ingurube, bikomeje gutangaza benshi hirya no hino ku mbugankoranyambaga.
Â
Â
Siphelele Siyaya w'imyaka 28 wo mu gihugu cya South Africa yahisemo kureka kwigisha ahagarika kuba umwarimu ajya korora ingurube. Avuga ko igitecyerezo yagikuye kuri nyirakuru wakundaga ingurube bityo yumva ko nawe akwiye korora ingurube. Inkuru y'uyu mugore ikomeje gutangaza benshi ibateramo icyizere.
Â
Â
Byose n'ubundi ngo byatangiriye mu ishuri, aho uyu mugore yari ari kwigisha umushinga w'ingurube mu ishuri yumva nawe akwiye kuwushyira mu bikorwa. Bijyo ahitamo kwigira afata umwanzuro wo guhagarika kwigisha maze ajya korora ingurube.
Â
Â
Nk'umwe mu batewe ishema no korora ingurube ku myaka ye 28, Siphelele Siyaya uyu mugore akomeje kugaragaza ko gukora cyane bishobora kugufasha kugera ku nzozi zawe wahoranye cyane ko nawe yahoranye igitecyerezo cyo kuzorora ingurube cyane ko nyirakuru yakundaga ingurube nawe biza kurangira azikunze.
Â
Â
Icyakora avuga ko kuba yarahisemo korora ingurube ataruko yashakaga amafaranga cyangwa ngo nuko nyirakuru yakundaga ingurube, ahubwo ngo yabikoze kuko yashakaga guha akazi bamwe mu baturage batuye mu gace nawe atuyemo akoreramo ubworozi bwe.
Â
Â
Yagiriye inama urubyiruko rwifuza gukora imishinga ku buhinzi nubworozi, kujya basura ama famu bikorerwamo inshuro nyinshi mu buryo bwo kumenya neza ibyo bifuza gukora arinako bamenya imbogamizi zibamo arinako biga kuburyo bwiza bakoresha mu gucyemura izo mbogamizi.
Â
Â
Â
Â
Source: thetalk.ng
The post Umugore yaretse kuba umwarimu ajya korora ingurube appeared first on The Custom Reports.
Source : https://thecustomreports.com/umugore-yaretse-kuba-umwarimu-ajya-korora-ingurube/