Umuhanzi Drake wavuzwe mu rukundo na Rihanna yasubiye mu rukundo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi Drake wakanyujijeho na Rihanna amwambuye Chris Brown yongeye kuvugwa mu rukundo rwe na Camila Cabello.

 

Ibi byavuzwe nyuma yo kugaragara cyane inshuro nyinshi bari kumwe basohokanye.Nyuma y'inshuro nyinshi bari kumwe bareba akana ko mujisho, abanyamakuru bahise bafata ikaramu barabyandika kabone n'ubwo ntawe muri bo wari wabyemeza cyangwa ngo abikane.

 

Si iby'ubu na cyane ko mu mezi 8 ashize Drake yagiye akora ibikorwa bigaragaza ko akunda Camila Cabello cyane.Nk'uko bitangazwa n'ibitangazamakuru bikomeye muri Amerika , kugaragara hamwe kwabom kwerekana urukundo.

 

Hari amafoto yerekana Drake yasohokanye uyu muhanzi , yicaye k'umucanga , yambaye agashati kabonerana bigaragara ko bari basohokanye babiteguye na cyane ko Camila yafotowe asa n'urimo gusobanura ibintu byinshi Drake atumva neza.

 

Nyuma y'aho mafoto, Camila yashyize ifoto kuri Konti ye ya Instagram yandikaho ngo 'Search & Rescue'.Aba bombi ni ibyamamare kuburyo ubabonye wese yifuza guhita abafotora ndetse akaba yanibaza impamvu bari guhorana.

The post Umuhanzi Drake wavuzwe mu rukundo na Rihanna yasubiye mu rukundo appeared first on The Custom Reports.



Source : https://thecustomreports.com/umuhanzi-drake-wavuzwe-mu-rukundo-na-rihanna-yasubiye-mu-rukundo/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)