Umuhanzi Kitoko yashyize hanze amashusho y'indirimbo yise 'Uri Imana' – VIDEO #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'igihe atagaragara muri muzika Kitoko yashyize amashusho y'indirimbo yise 'Uri Imana'.

Mu masaha ya mu gitondo cyo kuri uyu wa 1 Ukuboza 2023 , umuhanzi Kitoko yashyize hanze amashusho yahimbiye Imana nk'uko yari yabiteguje abakunzi be.

Kitoko ni umuhanzi Nyarwanda wakunzwe mu ndirimbo zitandukanye ziganjemo iz'urukundo , ubuzima n'izindi.

Ubwo yateguzaya iyi ndirimbo yirinze kuyivuga izina agaragaza ko izaba ihimbaza Imana.

Ni indirimbo yakiriwe neza n'abakunzi be batandukanye, dore ko mu gihe cy'Isaha imwe uhereye igihe twayikoreye yari imaze kurebwa n'abarenga Igihumbi, yakuzwe n'abantu barenga 400 n'ibitekerezo by'abamwishimiye birenga 47.

Tubibutse ko Kitoko aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

The post Umuhanzi Kitoko yashyize hanze amashusho y'indirimbo yise 'Uri Imana' â€" VIDEO appeared first on The Custom Reports.



Source : https://thecustomreports.com/umuhanzi-kitoko-yashyize-hanze-amashusho-yindirimbo-yise-uri-imana-video/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)