Amakuru ahari avuga ko uyu musore wari ufite impano idasanzwe yitabye Imana kuri uyu wa Kabiri tariki ya 12 Ukuboza 2023. Ni amakuru yatangajwe n'umuryango we, aho bagaragazaga ko batewe intimba n'agahinda ku bwo kubura umwana wabo bakundaga.
Bagira bati:" Umuryango wa Dr. GeorDavie ubabajwe no kubamenyesha urupfu rw'umwana wabo wabo, Nic Davie, uzwi nka Nisher, witabye Imana mu gicuku Saa 4:00 am kuri uyu wa 12 Ukuboza 2023. Imihango yo gushyingura izabera Kisogo, Arusha ho muri Tanzania".
Umwe mu nshuti za Nisher yavuze ko uyu musore azashyingurwa kuri iki cyumweru.
Uyu musore urupfu rwe rwahungabanyije imyidagaduro yo muri Tanzania kuko yari amaze kugira uruhare rukomeye mu guteza imbere injyana ya Bongo Flava, binyuze mu ndirimbo yashyiraga hanze ndetse n'izo yakoreraga abandi bahanzi mu buryo bw'amashusho.
Ibyamamare bitandukanye byo muri Tanzania bikomeje kugaragaza agahinda bitewe n'urupfu rw'uyu musore, ari nako bafata mu mugongo umuryango we.
Nisher yari imfura y'umuvugabutumwa uzwi cyane muri Arusha uzwi ku izina rya Dr. GeorDavie.
Nisher yari afatiye runini imyidagaduro ya Tanzania
Reba indirimbo 'Sita Ogopa' ya Nisher na Monica
Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137528/umuhanzi-nisher-ukomoka-muri-tanzania-yitabye-imana-137528.html