Urukiko rwa rubanda rw'i Bruxelles mu Bubiligi rwakatiye Twahirwa Séraphin igifungo cya burundu, rutegeka ko Basabose Pierre baburaniraga hamwe ajyanwa ku gahato mu kigo kivura indwara zo mu mutwe.
Ni icyemezo cyafashwe mu rukerera nyuma y'aho tariki ya 19 Ukuboza uru rukiko rwari rwahamije Twahirwa ibyaha bya Jenoside, iby'intambara, kwica abigambiriye no gusambanya abagore ku gahato; byose yakoreye mu Gatenga n'i Gikondo ubwo yari umuyobozi w'Interahamwe mu 1994. Basabose we yahamijwe ibyaha bya Jenoside.
Kuri Basabose, icyemezo cy'urukiko rwamufatiye gishobora kuzahinduka bitewe n'uko abaganga bazasanga ubuzima bwe buhagaze nyuma y'igihe runaka, kuko igihe byazagaragara ko nta kibazo cy'ubuzima bwo mu mutwe afite, yazakatirwa.
Ubwo Twahirwa na Basabose bahamywaga ibi byaha, Perezida w'umuryango IBUKA uharanira inyungu z'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, Dr Gakwenzire Philbert, yagaragaje ko banyuzwe n'iki cyemezo, avuga ko ari ukuri kwatsinze.
Dr Gakwenzire yagize ati 'Ni ukuri gutsinze, kuko ibibazo byacu bigenda bisa wenda hakagira ikigenda cyihariye kuri buri gihugu ariko kugira ngo abantu bamaze imyaka ingana kuriya baba mu muryango w'Ababiligi bahamwe n'ibyaha bingana kuriya, umubare w'abantu bishwe, umubare w'abo bashatse kwica Imana igakinga ukuboko, umubare w'abagore bafashwe ku ngufu hanyuma abantu bakumva babana na bo ku buryo busanzwe! Ni ukuri rero kwatsinze, ahubwo igihe cyari gishize abakagombye kuba barabigizemo uruhare kugira ngo bacirwe imanza barebaga hehe?'
Ku ruhande rw'abunganiraga abaregwa, Me Vincent Lurquin wa Twahirwa na Me Jean Flamme wa Basabose, bagaragarije abacamanza uburakari ubwo bari bamaze gutangaza ibi bihano, ndetse bashatse kubasagararira, biba ngombwa ko bacungirwa umutekano.
Uru rubanza rwatangiye tariki ya 9 Ukwakira 2023.
The post Umujenosideri Twahirwa yakatiwe burundu, Basabose Pierre baburaniraga hamwe ajyanwa ku gahato mu kigo kivura indwara zo mu mutwe. appeared first on RUSHYASHYA.