Umukinnyi wa Arsenal uri mu Rwanda yasuye Urw... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane nibwo uyu mukinnyi ukomoka mu Buhorandi yageze ku kibuga cy'indege i Kanombe aho yaje gusura u Rwanda binyuze mu bufatanye bwa Visit Rwanda n'i kipe ya Arsenal ikina shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Bwongereza.

Nyuma yuko ageze mu Rwanda Jurrien Timber yagiye gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, asobanurirwa byimbitse amateka igihugu cyanyuzemo n'uko cyiyubatse, anunamira inzirakarengane ziharuhukiye.

Uyu mukinnyi w'imyaka 22 yageze muri Arsenal mu mpeshyi y'uyu mwaka avuye mu ikipe ya Ajax y'iwabo mu Buhorandi aguzwe agera kuri miliyoni 38.5 z'amayero, gusa yahise agirira ikibazo cy'imvune mu mukino wa mbere wa shampiyona none ntabwo arasubira mu kibuga.

U Rwanda rwatangiye gukorana na Arsenal muri 2018 binyuze muri gahunda yo kwamamaza Visit Rwanda aho abakinnyi b'iyi kipe bayambara ku kuboko kw'imyenda.


Jurrien Timber yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Kigali yunamira inzirakarengane ziharuhukiye 










Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137589/umukinnyi-wa-arsenal-uri-mu-rwanda-yasuye-urwibutso-rwa-jenoside-rwa-kigali-137589.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)