Umukinnyi w'Amavubi ukina i Burayi yatereye ivi i Kigali (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Sven Kalisa ukinira Etzella Ettelbruck muri Luxembourg yambikiye impeta ya fiançailles umukunzi we Nella i Kigali.

Uyu mukinnyi w'imyaka 25 ukina mu kibuga hagati muri Etzella Ettelbruck mu cyiciro cya mbere muri Luxembourg, amaze iminsi mu Rwanda aho yaje mu kiruhuko.

Akaba yarazanye n'umukunzi we Nella aje kumutembereza Igihugu cy'Imisozi 1000 avukamo.

Yahise afatirana aya mahirwe aho bivugwa ko ku wa Gatatu w'iki cyumweru ari bwo Kalisa yasabye Nella ko yazamubera umugore undi na we arabyemera.

Ni mu birori bibereye ijisho byabereye muri Eagle View Lodge ku i Rebero mu Mujyi wa Kigali.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko uyu mukinnyi yifuza kuzasezeranira imbere y'amategeko mu Rwanda ku buryo ashobora kuzahava nabyo abikoze.

Sven Kalisa aheruka guhamagarwa mu ikipe y'igihugu muri Nzeri 2022 ubwo Amavubi yiteguraga umukino wa gicuti yakinnye na Guinea Equatorial.

Sven Kalisa yasabye Nella ko yazamubera umugore
Yabyemeye nta kuzuyazaaaaa
Byabereye i Kigali ku i Rebero
Byari ibyishimo bikomeye kuri Sven Kalisa
Bashobora no kuzasezeranira imbere y'amategeko mu Rwanda
Kalisa ni umukinnyi w'Amavubi



Source : http://isimbi.rw/siporo/Umukinnyi-w-Amavubi-ukina-i-Burayi-yatereye-ivi-i-Kigali-AMAFOTO

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)