Umulisa Charlotte yavuze impamvu yikuye muri... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mukobwa yatangaje ibi, ubwo yari ageze ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali, kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Ukuboza 2023.

Yari amaze imyaka ibiri abarizwa mu gihugu cya Poland aho abana na Mukuru we, Miss Uwase Tina.  Yaje mu Rwanda muri gahunda zirimo gusura umuryango we, kubonana n'inshuti no kurangiza umwaka wa 2023 ari kumwe n'umuryango we.

Muri Gicurasi 2022, nibwo uyu mukobwa yahawe inshigano zo guserukira u Rwanda muri Miss Supranational International n'ikigo Supra Family gisanzwe gitegura aya marushanwa mu Rwanda.

Hashize ukwezi kumwe, yatangaje ko atagihagarariye u Rwanda muri Miss Supranational yasojwe tariki 15 Nyakanga 2023.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Umulisa yavuze ko byari iby'agaciro gakomeye kuri we guhabwa inshingano zo guserukira u Rwanda, kandi ni inshingano yahawe ari muri Poland.

Uyu mukobwa yavuze ati 'Byambereye ibintu by'agaciro! Byambereye inshingano nini cyane, numvaga ari ibintu bikomeye, ariko ubu bimeze neza. Turimo tuzaramura ibendera neza cyane.'

Umulisa Charlotte yavuze ko yahawe inshingano mu gihe amarushanwa y'ubwiza mu Rwanda atari yemewe kuba, ndetse nta n'umukobwa wemerewe guserukira Igihugu.

Ni umwanzuro wafashwe nyuma y'ibyaha Ishimwe Dieudonne [Prince Kid] wahoze ategura aya marushanwa yakurikiranyweho bijyanye n'ihohotera rishingiye ku gitsina- Urukiko ruherutse kumutakatira gufungwa imyaka itanu.

Umulisa yavuze ko ubwe ariwe wafashe icyemezo cyo kwikura mu irushanwa, kuko ntiyari guhagararira u Rwanda mu gihe amarushanwa y'ubwiza atemewe.

Yavuze atari kubona abantu bamushyigikira. Ati 'Nta mukobwa n'umwe wari wemerewe kujya mu marushanwa y'ubwiza, ndetse no guhagararira Igihugu muri rusange. Iyo yabaye impamvu nyamukuru yo gukura kandidatire yanjye mu irushanwa.'

Akomeza ati 'Kuko ntabwo nari kujya guhagararira u Rwanda nta mfite umuntu n'umwe unshyigikiye. Nta mfite idarapo ry'igihugu ni uko ng'uko byagenze.'

Umulisa yavuze ko guhagarika amarushanwa y'ubwiza byamugizeho ingaruka zikomeye, kuko yari amaze igihe kinini yitegura guhatana muri Miss Supranational International.

Kuri we, avuga ko guhagarika ibikorwa bya Miss Rwanda ari igikombo gikomeye ku bakobwa, ariko kandi afite icyizere cy'uko iri rushanwa rizongera kubaho.

Umulisa yari mu bakobwa 200 babashije kuvamo 18 bageze mu cyiciro cya nyuma cya Miss Supranational International 2022, ariko yikuyemo ku munota wa nyuma.

Uyu mukobwa asanzwe ari umunyeshuri muri Kaminuza ya WSG mu ishami ry'Ubukerarugendo Mpuzamahanga n'amahoteli [International Tourism and Hospitality Management]. Ndetse asanzwe ari umunyamakuru kuri TV Bet. 


Ku kibuga cy'indege, Umulisa yakiriwe n'abo mu muryango barimo Mukuru, Miss Tina 


Umulisa yavuze ko yikuye muri Miss Supranational kubera ko yabonaga atazabona ibyibanze bizamufasha guserukira Igihugu





Umulisa yari amaze imyaka ibiri abarizwa muri Poland 



Umulisa ari mu bakobwa 10 bavuyemo uwambitswe ikamba rya Miss Warszaway






TWAGANIRIYE NA UMULISA CHARLOTTE NYUMA Y'UKO ATABASHIJE KWITABIRA MISS SUPRANATIONAL

">

Kanda hano urebe amafoto menshi ubwo Umulisa Charlotte yageraga ku kibuga cy'indege

AMAFOTO: Dox Visual-InyaRwanda.com



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137532/umulisa-charlotte-yavuze-impamvu-yikuye-muri-miss-supranational-amafotovideo-137532.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)