Umumotari yagonze umugore wari uhetse umwana, polisi imufashe imubaza ibyangombwa basanga ntabyo afite ahubwo afite agakingirizo gusa - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umumotari yagonze umugore wari uhetse umwana, polisi imufashe imubaza ibyangombwa basanga ntabyo afite ahubwo afite agakingirizo gusa

Mu murenge wa Gatsata ahazwi nko ku Kiliziya habereye impanuka, aho umumotari yagonze umugore wari uhetse umwana.

Uyu Mudamu ubwo yari ari kwambuka umuhanda nibwo motari yaturutse hirya ari kwiruka cyane aba aramugonze, umwana yari ahetse agwa hirya n'umubyeyi agwa ukwe.

Iyi mpanuka yabaye kuwa 2 Ukuboza 2023, gusa icyatangaje abantu cyane ni uko uyu musore aho gutunga ibyangombwa  yari yifite agakingirizo gusa.

Polisi ubwo yafataga uyu musore, yamwatse ibyangombwa, gusa azanye ikofi ye basangamo agakingirizo n'indangamuntu gusa.

Uyu mu motari yari atwaye moto ifite purake ya RF 935 N. Ndetse yari atwaye atambaye kasike.



Source : https://yegob.rw/umumotari-yagonze-umugore-wari-uhetse-umwana-polisi-imufashe-imubaza-ibyangombwa-basanga-ntabyo-afite-ahubwo-afite-agakingirizo-gusa/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)