Umunyamakuru Aissa Cyiza wagize ubukwe bwe ibanga, yabukoreye ubukwe muri Uganda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyamakuru wa Royal FM, Aissa Cyiza Diana yakoreye ubukwe muri Uganda n'umukunzi we Sraith.

Ni ubukwe bwabaye mu mpera z'icyumweru gishize ku wa Gatandatu tariki ya 2 Ukuboza 2023.

Byari ibirori bibereye ijisho ku babyitabiriye ndetse n'ababonye amashusho ku mbuga nkoranyambaga, bikaba byarabereye muri Uganda aho aba bombi bahisemo kubijyana.

Ni ubukwe bwitabiriwe n'abanyamakuru bagenzi be bakaba n'inshuti z'akadasohoka ze, Sandrine Isheja, Michèle Iradukunda, Umuhire Rebecca, Antoinette Niyongira, Cyuzuzo Jeanne d'Arc n'umugabo we Thierry Eric Niyigaba n'abandi.

Nubwo ari icyamamare, ku mpamvu ze yabikoze mu gisa n'ibanga aho yirinze ko buvugwa mu itangazamakuru.

Ni nyuma y'igihe kitari kinini agaragaye yambaye impeta ya fiançailles, gusa umunsi yayambitswe ntibyamenyekanye aho yabigize ibanga.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko ubwo yakorerwaga nibirori byo gusezera ubukumi (Bridal Shower) yihanangiriza abari bahari ko nta foto igomba gusohoka hanze.

Aissa Cyiza yatangiye itangazamakuru mu mwaka wa 2012, ahera ku Isango Star, aho yamaze imyaka itatu aza kujya kuri Royal FM ari na yo akiriho kugeza ubu akaba n'umwe mu bakora Ikiganiro 'Ishya' gitambuka kuri Televiziyo y'u Rwanda.

Aissa Cyiza n'umugabo we bakoreye muri Uganda



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umunyamakuru-aissa-cyiza-wagize-ubukwe-bwe-ibanga-yabukoreye-ubukwe-muri-uganda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)